Ruhango: Amahugurwa agenerwa urubyiruko rwibumbiye muri RYHC ngo arugeza kuri byinshi
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango Rwanda Youth Healing Center (RYHC) ukorera mu Karere ka Ruhango, rurishimira ibyo rugenda rugeraho bitewe n’amahugurwa atandukanye rutegurirwa n’uyu muryango.
Ibi rwabitangaje ku cyumweru tariki ya 22/02/2015 ubwo rwasozaga amahugurwa y’iminsi 2 rwateguriwe n’ubuyobozi bwa RYHC.
Aya mahugurwa yibanze ku bikorwa birimo gusukura inzibutso, guhurira mu miryango bakungurana ibitekerezo ku byabateza imbere, kumenya kuvugira mu ruhame n’ibindi.

Mukabarisa Chantal, umuyobozi w’umudugudu mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Byimana, avuga ko aya mahugurwa yamufashije cyane kumenya uko yakwitwara igihe ari imbere y’abaturage, ndetse akaba yaranabashije kumenya neza uko yategura ijambo yabagezaho.
Fidèle Uwizeyimana, urangije kwiga muri Kaminuza, avuga ko igihe azahamagarwa ngo ajye gukora ikizamini cy’akazi imbere y’abantu atazakorwa n’isoni kuko yamaze kumenya uko yakwitwara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RYHC, Solange Nyirasafari avuga ko kuva aho batangiriye aya mahugurwa ahuza urubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ruhamya ko hari aho yaruvanye.
Ati “nirwo rwitangira ubuhamya, kuko rubasha kuva mu bwigunge, kuva twatangira aya mahugurwa, ubona ko rwagiye rwiyakira, ibikomere bigashira, ndetse kugeza ubu rukaba rubasha kwiteza imbere”.
Urubyiruko rwibumbiye muri RYHC, buri gihembwe rugenerwa aya mahugurwa, rukaba rwaratangiye kuyitabira guhera mu mwaka wa 2004.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
aya mahugurwa bazayakoreshe neza maze azabafashe mu buzima bwabo
aya mahugurwa bahawe bazayakoreshe neza maze azabageze kuri byinshi