Ruhango: Amafaranga yaciye umuco wo gutabarana
Ubusanzwe Abanyarwanda bakunze kurangwa n’umuco wo gutabarana, ariko bitewe n’amafaranga uyu muco urasa nkaho ugenda uyoyoka mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu.
Ubundi iyo umuntu ahuye n’ikibazo runaka, abantu bamutabara nta n’ikiguzi kibayeho ariko siko bikimeze mu karere ka Ruhango kuko iyo uhuye n’ikibazo nta muntu wapfa kukigufashamo igihe mu mufuka wawe hadahagaze neza.
Ibi bikunze kugaragara cyane cyane ku bantu bagiye batuye ku muhanda wa kaburimbo; igihe hari nk’umuntu ugize ibyago agakorera impanuka ku muhanda, ngo ntacyo bamumarira atari bubahe amafaranga.
Ibi babitangaje nyuma y’aho umuntu akoreye impanuka ku muhanda wa Kigali-Huye, mu kagari ka Buhoro umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, abaturage bakanga kumutabara ngo keretse abahaye amafaranga.

Iyi modoka yagonganye n’indi yo irenga umuhanda, abaturage bahaturiye banze gutabara nyirayo abanza kubemerera impano y’amafaranga. Imodoka bayigiyeho barayegura bayigarura mu muhanda, ariko ya mafaranga ntibayahabwa kuko nyiri modoka yahise yigendera.
Iyi modoka ikimara kugenda aba baturage basigaye bavuga byinshi kuko bambuwe kandi bari bamaze gukora.
Bamwe bagize bati “sha nagende, ariko guhera uyu munsi ikimodoka kizajya gihirima hano nanjye ubundi urugi rw’inzu ndudanangire”.

Undi nawe ati “ubu se uretse kutwiyemeraho, niyari agiye kuzana izindi modoka ziyikurura zikayikurayo, yari kuzishyura angahe se? sha nibagende barabeshya”.
Uretse aha, ubu imodoka isigaye ikora impanuka arimo abantu, aho kugirango abantu batabare inkomere, ahubwo bagenda bashoka imifuka yabo bashakamo amafaranga.
Kugeza ubu iyo witegereje usanga abantu benshi amafaranga yaramaze kubahindura, kuko serivise yose yabaye amafaranga.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|