Ruhango: Akarere kasobanuye impamvu katije inzu za Leta kaminuza ya UTB

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aratangaza ko gutiza inzu z’Akarere Kaminuza yigenga yigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo (UTB), ntaho bihuriye n’abibaza ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Izi ni zimwe muri izo nyubako, zamaze kuvugururwa na UTB
Izi ni zimwe muri izo nyubako, zamaze kuvugururwa na UTB

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cy’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’Ingengo y’imari 2023-2024, Umuyobozi w’Akarere yagaragaje impamvu bahisemo gutiza inzu zahoze ari iz’ikigo cy’urubyiruko n’izakorerwagamo n’inzego z’umutekano kaminuza ya UTB.

Habarurema avuga ko mu mihigo y’umwaka w’Ingengo y’imari 2022-2023, bahize kuzana ishami rya Kaminuza yigenga ya UTB mu rwego rwo gushishikariza abashoramari gukorera mu Karere ka Ruhango, no guteza imbere abaturage ba Ruhango by’umwihariko urubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye rukabura akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko muri rusange inyubako zigize ikigo cy’urubyiruko, zuzuye zitwaye amafaranga asaga miliyoni 800Frw, ariko byaje kugaragara ko zidatanga umusaruro uhagije, biyemeza kuzitiza Kaminuza yigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo UTB.

Izi nyubako zari iz'ikigo cy'urubyiruko cy'Akarere ka Ruhango
Izi nyubako zari iz’ikigo cy’urubyiruko cy’Akarere ka Ruhango

Agira ati, “Usibye yenda abadasobanukiwe n’akamaro ka Kaminuza n’ibyiza byayo kuza gukorera hano, iyi Kaminuza izinjiriza Akarere cyane kurusha no kuba yenda izi nyubako twazikodesha, kuko n’iyo zajya zishyura miliyoni ku kwezi, inyungu nyinshi iri mu kuzitiza iyi Kaminuza kuko ari bwo zizabyara umusaruro uhagije”.

Yongeraho ko ugereranyije n’ibikorwa bizatanga akazi ku baziga muri iyo Kaminuza harimo n’Abanyaruhango, Kaminuza ya UTB ishami rya Ruhango rizateza imbere gahunda z’ubukerarugendo bwakorerwaga muri ako Karere, dore ko hafi yaryo hari n’urutare rwa Kamegeri rusurwa na ba mukerarugendo.

Asobanura ko ibyo abaturage bahinga bizagurishirizwa kuri iyo Kaminuza, dore ko mu myigishirize yayo ngo ishobora kuzajya yakira abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bitanu, bose bakeneye ibyo kurya n’aho gucumbika, kandi izo nzu zongerewe agaciro zikaba zizakomeza kuba iz’Akarere.

Kaminuza ya UTB ishami rya Ruhango iritegura gutangira kuko yarangije gusana inzu
Kaminuza ya UTB ishami rya Ruhango iritegura gutangira kuko yarangije gusana inzu

Agira ati “Twebwe nk’abagize Inama Njyanama y’Akarere dufite ububasha n’ubushobozi bwo gutekereza icyagira akamaro kurusha ko izi nyubako zikodeshwa, cyangwa zigahabwa uzikoresha ku buntu, kuko zizinjiza imisoro zizafasha kwagura ubumenyi, no guteza imbere abaturage bacu mu buryo butandukanye”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko nyuma yo kwegurira izo inzu Kaminuza ya UTB, iyo kaminuza yongeyeho inyubako igizwe n’igikoni kigezweho cyo kwigishirizamo abanyeshuri guteka ku rwego mpuzamahanga, kandi ko iyo nyubako nayo yahise iba iy’Akarere.

Amasezerano Kaminuza ya UTB yagiranye n’Akarere ka Ruhango mu gukoresha izo nyubako zayo, azamara imyaka 20, Kaminuza ikaba ifite inshingano zo kuyitaho, ayo izajya yongeraho na yo akaba ari ay’Akarere mu gihe urubyiruko na rwo ruzakomeza gukoresha bimwe mu bindi bice birimo ibibuga by’imyidagaduro n’icyumba cyakira inama.

Inyubako y'igikoni yubatswe na UTB na yo izahita iba iy'Akarere
Inyubako y’igikoni yubatswe na UTB na yo izahita iba iy’Akarere

Inyubako zatijwe iyo kaminuza zigizwe n’izari iz’ikigo cy’Urubyiruko, ahakoreraga Polisi, ibyari ibiro by’Umurenge wa Ruhango ndeyse n’ahari Urukiko rwa Kanto, bikaba bitegayijwe ko hazigiramo abanyeshuri bagera ku 5,000.

Urubyiruko rwari kuzakorera muri izo nyubako, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko ruzakoresha icyumba mberabyombi (salle polyvalente) ndetse n’ibibuga by’imikino.

Hamaze gushyirwamo ibikoresho byo kwigirishirizaho
Hamaze gushyirwamo ibikoresho byo kwigirishirizaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wow it’s better kuba iryo shuri
Ryafunguwe ahongaho mu ruhango kuko rigiye gufasha abaturage bafite ibikorwa bakorera ahongaho mu ruhango especially abakora imirimo y’ubuhinzi,ubucuruzi ndetse n’ibindi kuko nizeyeko iryo shuri rizababera isoko,Kandi no ku banyeshuri barangiza za secondary bazajya bahita babona university hafi kugirango bakomeze amasomo yabo biboroheye.

Irumva jean claude yanditse ku itariki ya: 6-01-2024  →  Musubize

Ntibisobanutse. Gutiza imyaka 20 yose? Kuki batamukodesheje?
Numvise avuga ijambo ryose agashyiramo HE.
Iyi njyanama yarahubutsd.

cyuma yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

@Cyuma we ndumva udasobanukiwe rwose Akarere katekereje neza kiriya shuli rigiye guhindura isura y Akarere ka Ruhango.Ubukungu bugiye kuzamuka kuva ku muturage wo hasi.Ruhango igihye kugendwa.Tekereza kwakira abantu 5000 bahoraho.Ahubwo iyo batizwa imyaka 50.

Mutsinzi yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka