Ruhango: Ahazubakwa gare igezweho hamaze kumenyekana

Mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere bwagiranye n’abanyamakuru tariki 08/02/2013, bwavuze ko gare y’akarere ka Ruhango izubakwa ahitwa mu mudugudu wa Gataka akagari ka Nyamagana hafi y’isoko rya kijyambere.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yabwiye abanyamakuru ko ubu hagiye gukurikiraho gahunda yo kumvikana n’abaturage bahafite ibikorwa kugirango batangire bahimurwe.

Iki kibanza kibonetse nyuma y’igihe kinini abakoresha gare isanzwe ndetse n’abahakorera ubucuruzi bagaragaza impungenge nyinshi zirimo kuba ari ntoya, kuba itubakiye, n’ibindi.

Gare isanzwe ibangamiye cyane abayikoresha kubera ari ntoya kandi ikaba itubakiye.
Gare isanzwe ibangamiye cyane abayikoresha kubera ari ntoya kandi ikaba itubakiye.

Iyi gare nitangira kubakwa, izaba ije ikurikiye ibindi bikorwa bibiri birimo kubakwa mu mujyi wa Ruhango, birimo isoko rya kijyamabere na hoteli igiye kuhuzuzwa.

Iki kiganiro cyahuje abanyamakuru n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kibaye bwa mbere muri uyu mwaka wa 2013, abanyamakuru babwiwe ko ubu akarere gafite ingamba zo kwihutisha iterambere.

Abayobozi b'akarere ka Ruhango mu kiganiro n'abanyamakuru.
Abayobozi b’akarere ka Ruhango mu kiganiro n’abanyamakuru.

Zimwe mu ngamba zigiye kwibandwaho mu kwihutisha iri terambere, harima gukorana n’abashoramari batandukanye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka