Ruhango: Abirukwanywe muri Tanzania barishimira uko bakomeje kwitabwaho

Nyuma y’ibyumweru bibiri n’igice Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania, bavuye mu nkambi ya Rukara na Kiyanze bagatuzwa mu karere ka Ruhango, barishimira uko bakomeje kwitabwaho n’abo baje basanga.

Ibi babitangaje ubwo bashyikirizwaga inkunga n’abakozi b’akarere ka Ruhango tariki ya 25/01/2014. Bimwe mu byo bahawe harimo ibiribwa bitandukanye ndetse n’ibikoresho by’isuku byose bifite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 600.

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bahabwa inkunga bagenewe n'abakozi b'akarere ka Ruhango.
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bahabwa inkunga bagenewe n’abakozi b’akarere ka Ruhango.

Aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzania bavuga ko kuva bagera mu Rwanda nta kibazo na kimwe barahura nacyo mu mibereho yabo, kuko ngo abo baje basanga bakomeje kubagaragariza ubuvandimwe.

Ruhanda Alex agira ati “twarishimye cyane, kuko twaje dutunguranye, ariko nta kibazo twigeze duhura nacyo, kuko abavandimwe baratwakiriye ubuyobozi nabwo bugaragaza uruhare rwabwo, ubu turanezerewe cyane kuko bakomeje kudutera inkunga zitandukanye.”

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango aganiriza Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango aganiriza Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, abashyikiriza ibi bikoresho, yabijeje ko mu gihe gito bazavanwa aho bacumbikiwe mu murenge wa Ntongwe bagatangira gutuzwa mu mirenge bakanabubakira.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango yakomeje asaba abandi baturage kuzakomeza kubakira neza babereka umutima w’urukundo.
Iyi nkunga bahawe ije ikurikirana n’indi bari bahawe n’abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Ecole Secondaire de Kigoma riri mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega indamgagaciro yabanyarwanda ni ugufashanya ni byiza ubwo bishimira uko bacyiriwe ni karibu mu Rwanda rwabo.

Hello yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

nibashyire umutima hamwe dusangire akabisi n’agahiye maze barebe ko kuba mu mahanga nta kiza kirimo

xavier yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka