Ruhango: Abirukanywe Tanzania barishimira ko batasebye nk’uko Tanzania yabitekerezaga
Abanyarwanda birukanywe mu guhugu cya Tanzania bakaza basize imitungo yabo, barishimira uko babayeho ngo nubwo ari igisebo kuri Tanzania yabirukanye izi ko bagiye gupfa.
Aba Banyarwanda bavuga ko perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete yabirukanye azi ko bagiye gupfira mu Rwanda kuko bari basize imitungo yabo, ariko ngo ibyo yibwiraga siko bimeze kuko Abanyarwanda baje basanga babafashe neza cyane.

Rwigema Faustin w’imyaka 80, avuga ko banezerewe cyane ugereranyije n’uko bari babayeho mu gihugu cya Tanzania kuko ubu babayeho neza nubwo basize ibyabo.
Ati “kubera ukuntu twari benshi, Kikwete yatwirukanye azi ko u Rwanda ruzananira kutwakira tugapfa. Ariko siko byagenze, ahubwo ubu nibwo tubayeho neza kurusha uko twari muri kiriya gihugu, kuko turarya , tukaryama tugasinzira.”

Uyu musaza kimwe na bagenzi be, yishimira uko Abanyarwanda baje babasanga babakiriye bakabagaragariza ko ari abavandimwe babo.
Akarere ka Ruhango karimo imiryango 110 yirukanywe mu gihugu cya Tanzania, ubu ikaba yaramaze kugera mu mirenge izaturamo.
Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage ubu batangiye kububakira kugirango bature batangire gukora imirimo ibateza imbere kimwe nk’abandi bene gihugu.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uriya mujinya wa kikwete se yagiraga ngo hari ahao uzamugeza. umwanzi agucira akobo imana igucira akanzu kandi bazabaho kurusha uko bari babayeho hanze nubundi nta keza ko kuba mu mahanga
yego disi, nimumve uburyohe ibyiza byinshi abandi banayrwanda baba barabacuze, kandi natwe baturanyi babo dukomeze tuberekw itandukaniro urukundo rw’igisagirane biri hagati y’amahannga no murugo, maze twitereze imbere igihugu cyatubyaye.