Ruhango: Abirukanywe Tanzania barishimira ko batasebye nk’uko Tanzania yabitekerezaga

Abanyarwanda birukanywe mu guhugu cya Tanzania bakaza basize imitungo yabo, barishimira uko babayeho ngo nubwo ari igisebo kuri Tanzania yabirukanye izi ko bagiye gupfa.

Aba Banyarwanda bavuga ko perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete yabirukanye azi ko bagiye gupfira mu Rwanda kuko bari basize imitungo yabo, ariko ngo ibyo yibwiraga siko bimeze kuko Abanyarwanda baje basanga babafashe neza cyane.

Uyu musaza bita Rwigema ngo arashimira Imana ko babayeho neza kurusha uko ababirukanye babyibwiraga.
Uyu musaza bita Rwigema ngo arashimira Imana ko babayeho neza kurusha uko ababirukanye babyibwiraga.

Rwigema Faustin w’imyaka 80, avuga ko banezerewe cyane ugereranyije n’uko bari babayeho mu gihugu cya Tanzania kuko ubu babayeho neza nubwo basize ibyabo.

Ati “kubera ukuntu twari benshi, Kikwete yatwirukanye azi ko u Rwanda ruzananira kutwakira tugapfa. Ariko siko byagenze, ahubwo ubu nibwo tubayeho neza kurusha uko twari muri kiriya gihugu, kuko turarya , tukaryama tugasinzira.”

Ngo ubwo Tanzaniya yabirukanaga ntibatekerezaga ko bazakirwa neza mu Rwanda.
Ngo ubwo Tanzaniya yabirukanaga ntibatekerezaga ko bazakirwa neza mu Rwanda.

Uyu musaza kimwe na bagenzi be, yishimira uko Abanyarwanda baje babasanga babakiriye bakabagaragariza ko ari abavandimwe babo.
Akarere ka Ruhango karimo imiryango 110 yirukanywe mu gihugu cya Tanzania, ubu ikaba yaramaze kugera mu mirenge izaturamo.

Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage ubu batangiye kububakira kugirango bature batangire gukora imirimo ibateza imbere kimwe nk’abandi bene gihugu.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 2 )

uriya mujinya wa kikwete se yagiraga ngo hari ahao uzamugeza. umwanzi agucira akobo imana igucira akanzu kandi bazabaho kurusha uko bari babayeho hanze nubundi nta keza ko kuba mu mahanga

murisho yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

yego disi, nimumve uburyohe ibyiza byinshi abandi banayrwanda baba barabacuze, kandi natwe baturanyi babo dukomeze tuberekw itandukaniro urukundo rw’igisagirane biri hagati y’amahannga no murugo, maze twitereze imbere igihugu cyatubyaye.

samba yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka