Ruhango: Abirukanywe muri Tanzania bakomeje kwakirwa nabo baje basanga

Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania bari mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, barishimira uko bakomeje gufatwa neza n’Abanyarwanda baje basanga ubwo birukanwaga nabi.

Ibi babitangaje tariki ya 07/03/2014 ubwo ibitaro by’akarere ka Ruhango biherereye mu murenge wa Kinazi byabagezagaho inkunga y’ibiribwa bitandukanye, imyambaro, ibikoresho, by’isuku n’ibindi.

Nyirinkindi Andre umusaza w’imyaka 82, avuga ko nubwo basize imitungo yabo muri Tanzania, ariko ngo barishimira uko babayeho ubu mu gihugu cyabo.

Abirukanywe Tanzania bishimira uburyo bakiriwe n'Abanyarwanda baje basanga.
Abirukanywe Tanzania bishimira uburyo bakiriwe n’Abanyarwanda baje basanga.

Ati “dore dufite umutekano usesuye, abana bacu bariga, turimo kubakirwa, abavandimwe baraduhora iruhande buri kanya baradusura. Rwose ubu ntacyo wampa ngo nsubire mu kindi gihugu ntavukamo.”

Habimana Valens, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhango, avuga ko iki ari igitekerezo cyavuye mu bakozi b’ibi bitaro aho bishatsemo ubushobozi kugirango bafashe aba baturage bari birukanywe mu buryo butunguranye. Gusa ngo kubafasha ntibigarukiye aha kuko bazakomeza kubaba hafi.

Abakozi b'ibibitaro bya Ruhango bashyikiriza inkunga abirukanywe Tanzania.
Abakozi b’ibibitaro bya Ruhango bashyikiriza inkunga abirukanywe Tanzania.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Mutabaza Patrick, avuga ko ubu hamaze gukorwa byinshi kugirango iyi miryango ituzwe neza ndetse bamwe bakaba baramaze gushakirwa imirimo ku bafite imbaraga. Aho bamwe bahawe ibisigara bya Leta bakaba baratangiye kubihinga.

Umurenge wa Kinazi urimo imiryango 6 yirukanywe muri Tanzania, ikaba igizwe n’abantu 28 baje baturutse mu nkambi ya Kiyanzi na Rukara nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze kubaba hafi tubereka ko umutima wa kimuntu abanayrwanda twahora o ntaho wagiye, kandi tunabereka ko amahanga atandukanye kure no murugo, biyumvemo igihugu cyabo bumveko ariho iterambere ryabo riri, ibi byose bazabifashamwo natwe duturanye nabo

kimenyi yanditse ku itariki ya: 9-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka