Ruhango: Abirukanwe muri Tanzania batangiye gutuzwa mu mirenge

Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania bakomoka mu karere ka Ruhango, tariki 31/01/2014, batangiye gutuzwa mu mirenge abenshi banakomokamo. Aba banyarwanda bari bamaze ibyumweru bitatu bacumbikiwe mu murenge wa Ntongwe nyuma yo kuvanwa mu nkambi ya Kiyanzi na Rukara.

Bamwe mu basaza, bavuga ko bari babangamiwe cyane no kuba mu nkambi bakagaburirwa badakora. Ubu ngo ubwo bageze mu mirenge yabo, bagiye gushaka uko bakora nabo biteze imbere.

Ikindi bishimira cyane ngo n’uko batakitwa impunzi, ubu bageze mu gihugu cyabo. Umwe muri bo ati “turanezerewe cyane kuko twahoranaga agahinda kenshi cyane, yego ntacyo twabuze, ariko birababaza cyane kubona urya wicaye udakora kandi ufite amaboko.”

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bishimiye cyane ko bavuye mu nkambi.
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bishimiye cyane ko bavuye mu nkambi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko ubu aba banyarwanda bwamaze kubatuza mu mirenge 9 igize aka karere, ubu ngo bukaba bugiye kwihutisha igikorwa cyo kububakira.

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko ubuyobozi bw’imirenge buzafasha aba Banyarwanda kubereka aho bazaba bari, nyuma bakazahavanwa bajya gutura mu mazu yabo.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubu bagiye gushyirwa muri gahunda za Leta zitandukanye, zizatuma nabo bashobora kwiteza imbere kimwe nk’abandi Banyarwanda baje basanga.

Bavuga ko bashimishwa n'uko bakiriwe n'Abanyarwanda baje basanga.
Bavuga ko bashimishwa n’uko bakiriwe n’Abanyarwanda baje basanga.

Ubwo aba Banyarwanda bageraga mu mirenge bagiye guturamo, abaturage bahasanze babakiranaga urugwiro ndetse bakanabagezaho inkunga bari babateguriye.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

akarere ka Ruhango gakwiye gushimirwa kuko ndabona kari kubitaho neza erega nabo ni abanyarwanda ubu buri munyarwanda afite uburenganzira bumwe n’ubwundi

nzaza yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka