Ruhango: Abiga n’abarangije muri ISPG baratabariza imihanda ihagana
Abanyesuri barangije n’abakiga mu ishuri rya ISPG barasaba ko hakwiye kugira igikorwa kugirango imihanda ihagana ikorwa neza, kuko bitabaye ibyo izadindiza umuvuduko w’iterambere urimo kugaragara i Gitwe aho iri shuri riherereye.
Aba banyeshuri bavuga ko igihe cyo kuva cyangwa cyo gusubira iwabo bahura n’ikibazo gikomeye kubera imihanda mibi, bagasaba inzego zibishinzwe kugira icyo zigikoraho.
Iyi mihanda ivugwa, harimo uva ku muhanda wa Kaburimbo mu Byimana ugana Buhanda ugatunguka i Gitwe, undi uva mu mujyi wa Ruhango werekeza i Gitwe undi ugaturuka i Nyanza.
Iyi yose iyo uyinyuzemo ubona ko yamaze kwangirika kuburyo yarenze amaboko y’abaturage kuko aribo ubusanzwe bayikoramo.

Iki kibazo cy’iyi mihanda ntikivugwa n’aba banyeshuri gusa kuko n’abaturage bavuga ko ihagarika ubuhahirane bwabo n’utundi turere.
Gerald Urayeneza uhagarariye ISPG imbere y’amategeko, nawe ahamya ko ikibazo cy’iyi mihanda kibangamiye iterambere ry’aha hantu agasaba ko hakwiye kugira igikorwa kugirango iyi mihanda itunganywe.
Gitwe ni agace kari mu cyaro ariko kagaragaramo ibikorwa by’iterambere byinshi, birimo amashuri yisumbuye, kaminuza, ibitaro n’ibindi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|