Ruhango: Abayobozi biyemeje kuzenguruka akarere basaba abaturage kubisanzuraho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage kwisanzura ku bayobozi, kugira ngo hirindwe urugomo n’andi mahane ashobora kwaduka igihe umuturage atahawe serivisi inoze.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko nyuma yo kwicarana n’inzego zibishinzwe zirimo iz’umutekano, ubugenzacyaha n’abayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje guhurira muri komite ishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, hakaba hafashwe umwanzuro wo kwegera abaturage bakabashishikariza kwisanzura ku bayobozi kugira ngo babagezeho ibibazo byabo.

Avuga ko ibyo bigamije kurinda abaturage kuba batangira gushaka inzira bikemuriramo ibibazo birimo nk’urugomo cyangwa gutanga ruswa, bikaba bikuruye gutyo ibyaha mu gihe ibibazo bye byagakemutse mbere.

Agira ati “Turifuza ko umuturage yakirwa kandi agasubirizwa ku gihe ikibazo cye kigakemuka ako kanya, cyangwa bitaba ako kanya mugahana gahunda y’igihe uzagikemurira, ibyo bizatuma umuturage yumva ko umukerereje nta kintu umukeneyeho, guhera ku karere kugeza ku Isibo”.

Yongeraho ati “Twiyemeje kuzenguruka akarere kose twibutsa abaturage ko nta n’umwe ukwiye kurengana, kwimwa serivisi, kwakwa ruswa no gutanga amakuru aho ivugwa. ibyo turifuza ko bisakara ku baturage kugira ngo bajye bisanzura ku bayobozi aho kugira ngo ugize ikibazo kizamuviremo urugomo cyangwa andi makosa, kandi umuturage afite uburenganira ku byo akeneye ku muyobozi byose”.

Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Karere ka Ruhango ruherutse kugaragarizwa ikitwa ngukubite nkugure ku bishoboye
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Ruhango ruherutse kugaragarizwa ikitwa ngukubite nkugure ku bishoboye

Abaturage baravuga iki kuri ruswa n’akarengane bakorerwa

Munyensanga Samuel avuga ko n’ubwo ruswa itangwa, hari igihe umuntu atarenganurwa uko yabyifuzaga kuko hari n’abazitanga bagafatwa bagahanwa nyamara bagakwiye kwegera abayobozi bakabakemurira ibibazo.

Agira ati “Utanga ruswa bakagufata bakagukatira imyaka itanu ibyo wateganyaga gukora bikadindira kubera gufungwa, ubukungu bwawe, ubw’Igihugu n’urugo rwawe bigasubira inyuma. Iyo utafashwe nabwo wumva uzahora utanga ruswa bikitwa nko kwisanzura kandi nyamara uba wiyica mu mutwe, nabwo ugakomeza guhomba”.

Agira inama bagenzi be kureka gutanga ruswa kuko ubwa mbere n’ubwa kabiri ushobora kuyitanga koko ariko bikazarangira ufashwe, na ho ruswa ivugwa mu nzego z’ibanze ngo biterwa n’imyumvire ku baturage igihe batasobanuriwe igihe cyo gutanga serivisi mu kazi kenshi.

Agira ati “Natwe dukwiye guhindura imyumvire ntitwumve ko igihe cyose umuyobozi akubwiye ngo uzagaruke ejo ubwo aba akwatse ruswa, na bo bemerewe gukorera hanze y’ibiro ni yo mpamvu dukwiye kujya twemera gutegereza igihe bibaye ngombwa”.

Hagenimana Joseph avuga ko kuba abaturage bagitanga ruswa babifata nko koroherezwa serivisi nyamara inyuma yayo hihishe ibyago birimo no gufungwa, agasaba abandi kwihagararaho bakirinda gutanga ruswa.

Agira ati “Ni byo bibaho ko hari igihe ukeneye serivisi asabwa kugira icyo atanga ngo afashwe koroherezwa, kuri serivisi na we azi ko ari ubuntu, ariko dukwiye gutandukana no gutanga ruswa”.

Polisi mu Karere ka Ruhango iri mu bagize komite yo kurwanya ruswa n'akarengane
Polisi mu Karere ka Ruhango iri mu bagize komite yo kurwanya ruswa n’akarengane

Akarere ka Ruhango kabashije gushyira mu ngiro ibyo kiyemeje, kaba gakuyeho iby’abaturage baherutse kugaragariza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bavuga ko bikigoye kurega umuntu wishoboye, kuko ubuyobozi bumushyigikira cyangwa umuturage yagera mu nzego zishinzwe kumurenganura akaba ari zo zimurenganya, zimwaka ruswa ku cyiswe ‘ngukubite nkugure’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyose koko

Richard yanditse ku itariki ya: 27-09-2021  →  Musubize

Nibyose koko

Richard yanditse ku itariki ya: 27-09-2021  →  Musubize

Nibyo byiza rwose kwegera abaturage,bakabwirwa ko bamerewe guhabwa serivisi yose bakeneye nta ikiguzi,muri ya intego y, Igihugu y,Umuturage ku Isonga,kugira umuturage ushoboye,utekanye kdi wubakitse.Abanya Ruhango mwakoze cyane,ikindi mu imikorere n,imikoranire myiza igamije ubufatanye,muzagera kuri byinshi byiza.

MUNYABUGINGO Jérôme de La Paix yanditse ku itariki ya: 27-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka