Ruhango: Abayobozi batanga raporo zirimo amarangamutima baburiwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurasaba abayobozi b’inzego z’ibanze, kwirinda raporo zuzuye amarangamutima ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorerwa abana, kuko zituma inzego z’ubutabera zibura ibimenyetso byo gukurikirana abakoze ibyo byaha.

Njangwe aburira abayobozi b'inzego z'ibanze batanga raporo zirimo amarangamutima
Njangwe aburira abayobozi b’inzego z’ibanze batanga raporo zirimo amarangamutima

Umuyobozi ushinzwe ububiko bw’amadosiye y’ibyaha, Njangwe JMV, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu, kwirinda gukora raporo zitarimo amarangamutima, kugira ngo borohereze inzego z’ubutabera gukora iperereza, kabone n’ubwo uwahohotewe yaba afitanye isano n’umuyobozi.

Agira ati "Mwirinde raporo zirimo amarangamutima kuko zibakururira mu byaha n’imikorere mibi, mu gihe raporo zikoze neza zirimo ukuri, zifasha mu gutahura no gukurikirana abakoze ibyaha".

Avuga ko icyaha cy’ihohoterwa icyo ari cyo cyose kidakwiye guhishirwa, kandi ko nk’abayobozi bakwiye kuba bazi uko bamenya amakuru, kuyashyikiriza ku gihe izindi nzego, kandi ntihabeho gusuzugura amakuru ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bahawe ijambo ngo babaze ibyo batari basobanukiwe
Bahawe ijambo ngo babaze ibyo batari basobanukiwe

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo, Consolée Kamarampaka, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gutanga amakuru kuko kutabikora, bibagusha mu byaha bihanwa n’amategeko, kuko uwahishiriye icyaha cy’ubugome abihanirwa nk’uwagikoze.

Asobanura ku bindi byaha abayobozi bakora avuga ko, harimo guhuza uwakoze icyaha cy’ubugome, gishanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka irindwi, n’uwo yahohoteye bakabunga kandi binyuranyije n’amategeko.

Bimwe muri ibyo byaha by’ubugome hakaba harimo ibyo gusambanya abana, cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bishobora guhanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 25.

Kamarampaka avuga ko abahishira ibyaha by'ubugome bakurikiranwa nk'ababikoze
Kamarampaka avuga ko abahishira ibyaha by’ubugome bakurikiranwa nk’ababikoze

Bamwe mu bayobozi b’Imidugudu bitabiriye ibiganiro ku gukumira ibyaha by’ihohoterwa, bagaragaza ko hari igihe koko gukora raporo bishobora kuzamo amarangamutima, ariko ko nyuma yo guhugurwa bagiye kurushaho kwitwararika.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Keshero mu Kagari ka Munini ushinzwe iterambere, Mudaheranwa Innocent, avuga ko yungutse ko kunga ibyaha by’ihohoterwa rikorerewa abana bitemewe kandi hari igihe byakorwaga.

Agira ati “Namenye ko bitemewe kunga bene ibyo byaha, namenye ko ngomba gukora raporo y’impamo, ubanje kugera ahabereye icyaha, kugira ngo nawe utange raporo y’ibyo wiboneye, habagaho kutagira ubumenyi buhagije byashoboraga gutuma umuntu akora ibitemewe”.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bandika ibyo bahuguwemo
Abayobozi b’inzego z’ibanze bandika ibyo bahuguwemo

Avuga ko kuba hari abakora za raporo zishingiye ku marangamutima, n’ubwo mu Mudugudu wabo bitagikorwa, hari igihe byigeze kubaho ko Umuyobozi w’Umudugudu yakoze raporo idashingiye ku kuri, babeshyera umusaza ko yafashe umwuzukuru we ku ngufu, kandi biza kugaragara ko bitari byo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka