Ruhango: Abayoboke 15 b’idini ry’Abagorozi bakatiwe igifungo cy’umwaka
Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwahamije Abakirisitu 15 icyaha cyo kutubahiriza gahunda za Leta, rubakatira igihano cyo gufungwa umwaka umwe bakanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50.
Bimwe mu byaha aba Bagorozi bahamijwe tariki 06/08/2012 harimo kubuza abana babo kwiga, kudafata indangamununtu, ubwisungane mu kwivuza n’izindi gahunda zose za Leta batajya bemera gukurikiza.
Aba bakirisitu batawe muri yombo tariki 16/07/2012 mu murenge wa Bweramana barimo gusenga ndetse bari no mu gikorwa cyo kumvisha abana babo ko batagomba kwiga ahubwo bakamenya ko umurezi mukuru ari Yesu.
Itorero ry’Abagorozi ni itorero ryitandukanyije n’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi nabo bakaba basenga kuwa gatandatu ariko ngo bo bakunze gusengera mu ngo z’abantu no munsi y’ibiti.
Iri torero rivuga ko nta kintu nta kimwe cy’isi bemeranya ntacyo. Bagira bati “umurezi mukuru ni Yesu, umuganga mukuru ni Yesu, umuyobozi wa mbere ni Yesu, byose ni Yesu” ku bakirisitu biri torero bose bumva ko gahunda zose zikemurwa na Yesu.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndababaye!kuko ndi umugorozi wiga muwa 3 wa kaminuza niga neza ntawumbuza kandi mbifatanya no kubwiriza ubutumwa bwiza. gahunda za leta abagorozi barazikurikiza zose dore ko twizera ko leta ari umukozi w’Imana kuko ishyirwaho nayo ngo irebe igitsure inkozi z’ibibi kuko itorero cg idini ritabishobora.Abo si abagorozi ahubwo bafashe izina badakwiyekuko jyewe bampatira kwiga cyane.
Mumbarize aba bantu niba iyo bigisha badasoma. Niba rero basoma ibitabo, nibareke abana nabo bige gusoma bahumuke; gusa bige aho baruhuka Isabato.
Mufunge injiji zireke kugandisha abaturage ariko mwitonde mutagwa mu mutego w’abapasitori babadive baba babangira ko babatwaye abayoboke!