Ruhango: Abaturage barasabwa kwitegura amatora basuzuma ko bari kuri lisite z’itora
Komisiyo y’igihugu y’amatora iributsa abaturage ko igihe cy’amatora y’abadepite cyegereje, ikaba ibasaba kwireba ku rutonde rw’abantu bemerewe gutora kugirango ku munsi w’itora batazabuzwa amahirwe yo gutora abakandida babo.
Mugisha Richard umukozi wa komisiyo y’amatora mu karere ka Ruhango na Nyanza, avuga ko hasigaye igihe gito kugirango amatora y’abadepite abe, aha akavuga ko igihe cyo gutora cyakagiye kugera abantu bose baramaze gukora isuzuma ry’uko bari kuri lisite z’itora.
Aha ikindi abaturage bose bujuje imyaka yo gutora bibukijwe ko atari ngombwa gukora ingendo ujya ku bashinzwe iby’amatora ko ahubwo umuntu ashobora no kubyikorera akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga cyane cyane ku bafite terefone zigendanwa.

Ushaka gukoresha ubu buryo ajya aho bandikira ubutumwa bugufi akandi ijambo NEC agasiga akanya akandika nimero z’indangamuntu agasiga akanya akandika ukwezi n’umwaka yavukiyeho bufatanye yarangiza akohereza kuri 6354.
Ibi kandi ngo bigomba gukorwa kare kugirango umuturage usanze uwmirondore we wanditse nabi, ashobore kuwukosoza hakiri kare kuko bishoboka.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, asaba abaturage kugira uruhare rugaragara mu kwitabira amatora bishyiriraho abadepite babonamo ubushobozi bwo kuzabashyiriraho amategeko abanogeye abaganisha mu nzira bashaka.
Hasigaye ukwezi n’igice kugirango amatora y’abadepite abe. Amatora y’abadepite akaba ateganyijwe guhera tariki 16-18/09/2013.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|