Ruhango: Abaturage barasabwa kudaha agaciro tract zibabuza gushyigikira AgDF

Nyuma y’iminsi mike mu Rwanda hatangijwe ikigega Agaciro Development Fund (AgDF), hatangiye kugaragara inyandiko “tract” zishishikariza abaturage kudashyiramo inkunga yabo.

Icyakora ngo kuba abaturage aribo bagize uruhare mu kwishyiriraho iki kigega ntibakwiye gucibwa intege n’abatifuza ibyiza bakora, kuko nta gihe ibi bitagaragaye; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango.

Tract ya mbere yatoraguwe iruhande rw’isoko rya Ruhango tariki 28/08/2012, itoragurwa n’abaturage.

Yarimo amagambo ashishikariza abaturage kudaha agaciro ikigega Agaciro Development Fund batagishyiramo inkunga, ngo kuko ntacyo kizabamarira.

Inzego z'umutekano zigaragaza inyandiko zatoraguwe n'abaturage.
Inzego z’umutekano zigaragaza inyandiko zatoraguwe n’abaturage.

Ikigega Agaciro Development Fund, cyavuye mu bitekerezo by’abaturage mu mushyikirano wabaye mu mwaka 2011, gitangizwa ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu tariki 23/08/2012.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, arasaba abaturage kudaha agaciro ibi bihuha, kuko ngo ntawe bikwiye gutera ubwoba; ngo ni kenshi byagiye bigaragara ariko ntibibuza Abanyarwanda gukomeza gutera imbere.

Mbabazi akomeza avuga ko ubu ikigiye gukorwa ari ugukomeza gushishikariza abaturage kwikorera badacibwa intege n’amagambo.

Mu karere ka Ruhango ikigega Agaciro Development Fund, cyatangiye ku mugaragaro tariki 30/08/2012, aho abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere bagishyizemo umusanzu usaga miliyoni 55.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 2 )

President aracyafite akazi kugirango abaturage n’abayobozi babashe kumva vuba kuko iki kibazo giterwa n’abayobozi cyokuba agaciro dev babashe kumva vuba,ariko
bakomeze babigishe bazageraho babyumve kandi bizashoboka.!!!!!!!

Edmond yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

President aracyafite akazi kugirango abaturage n’abayobozi babashe kumva vuba kuko iki kibazo giterwa n’abayobozi cyokuba agaciro dev babashe kumva vuba,ariko
bakomeze babigishe bazageraho babyumve kandi bizashoboka.!!!!!!!

Edmond yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka