Ruhango: Abaturage barasaba kujya begerwa mu gihe cyo gutegura imihigo
Abaturage b’akarere ka Ruhango, baravuga ko bari bakwiye kujya begerwa mu gihe cyo gutegura imihigo, aho kugira ngo bajye bayumva kuri radiyo gusa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bwo buvuga ko imihigo itegurwa habanje kubazwa ibyifuzo by’abaturage ndetse akaba arinabo bagira uruhare mu kuyesa.
Buri gihe iyo abayobozi bamurika imihogo besheje cyangwa bazesa buri mwaka, bagaragaza ko abaturage bayigiramo uruhare 100% bagaragaza ibitekerezo byabo ndetse bakanatanga ibyifuzo bumva bazakorerwa mu mihigo y’uwo mwaka.
Mbabazi Francois Xavier,umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko buri gihe imihigo basinyira imbere ya Perezida wa Repubulika, abaturage baba banje kubazwa ibyo bifuza.

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Munini, umurenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango, bavuga ko imihigo bajya bayumva kuri radiyo gusa, ko nta muntu barabona uyibasobanurira.
Aba baturage basaba ko mu bihe by’imiganda baba bakwiye kubazwa ibyifuzo byabo muri iyi mihigo.
Mu mihigo y’umwaka ushize, akarere ka Ruhango kaje ku mwanya wa 14 n’amanota 90%, mu mihigo y’uyu mwaka kakaba gaharanira kuzaza mu turere dutamu twa mbere.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|