Ruhango: Abaturage bagaragarije umuyobozi w’intara ibyishimo baterwa na Leta y’Ubumwe

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse yagiriye mu karere ka Ruhango abaturage bamugaragarije ibyishimo baterwa na Leta y’ubumwe kuko yatumye bashobora kwigeza ku bikorwa by’iterambere kandi mu gihe gito.

Aba baturage babitangarije umuyobozi w’intara ku gicamunsi cya tariki 23/07/2013, nyuma yo kuzenguruka asura ibikorwa by’iterambere bigize imirenge y’akarere ka Ruhango.

Nyuma yo kuzenguruka imirenge itandukanye, Munyatwari uruzinduko rwe yarushoreje mu murenge wa Ntongwe aho yaganiriye n’abaturage ku bikorwa by’iterambere bamaze kwigezaho.

Abaturage bo mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango bagaragaza ibyishimo baterwa na Leta y'ubumwe.
Abaturage bo mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango bagaragaza ibyishimo baterwa na Leta y’ubumwe.

Aba baturage bari bitabiriye iki kiganiro ari benshi, wabonaga ko bakeye ndetse banafite akanyamuneza ku munwa. Bakaba bashimiye cyane umuyobozi w’intara wari wabasuye by’umwihariko banamutuma kuri Perezida wa Repeburika Paul Kagame kuzamushimira uruhare yagize mu iterambere ryabo.

Bimwe bagaragaje byatumye bashobora kwiteza imbere harimo VUP, gukorera ku mihigo, gahunda ya Girinka n’ibindi nk’uko byashimangiwe na Mukamurenzi Mari Gorette umupfakazi uvuga ko nawe yamaze kwiteza imbere.

Aha umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse akaba yashimiye aba baturage akavuga ko aribo bakwiye gufashwa kuko bigaragara ko bafashijwe none bakaba bagaragaza kwigira, aho nabo bateganya gufasha abandi.

Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo Munyantwari Alphonse ashishikariza abaturage gukora cyane.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse ashishikariza abaturage gukora cyane.

Munyantwari yasabye aba baturage batuye mu gace k’Amayaga, gukomeza gukora cyane kugirango bateze imbere igihugu, akaba yababwiye ko ibi byose bagomba kubigeraho baharanira umutekano birinda ibiyobyabwenge.

Uruzinduko rw’uyu muyobozi rwibanze ku gusura ibikorwa by’iterambere birimo ibagiro rya kijyambere ririmo kubakwa mu murenge wa Ruhango, ikigo nderabuzima cyubakwa mu murenge wa Kabagari hamwe na Sacco y’uyu murenge.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka