Ruhango: Abaturage bagabiye Perezida inka

Ishyirahamwe ry’abahinzi ryitwa Inkesha rikorera mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango ryagabiye Perezida Paul Kagame inka tariki 16/04/2012, mu rwego rwo kumushimira ibyiza byinshi amaze kubagezaho.

Umuyobizi w’iri shyirahamwe, Mukarugagi Faustine, avuga ko inka bahaye Perezida wa Repubulika ituruka ku byishimo byinshi biterwa n’urukundo umukuru w’igihugu ahora abagaragariza.

Abagize iri shyirahamwe bavuga ko ibyo bagezeho byose babikesha inama Perezida abagira z’uko bagomba gukura amaboko mi mifuka bagakora cyane baharanira kwihesha agaciro.

Umwe mu bagize ishyirahamwe "Inkesha" avugira inka bagabiye umukuru w'igihugu
Umwe mu bagize ishyirahamwe "Inkesha" avugira inka bagabiye umukuru w’igihugu

Bavuga ko kandi bazakomeza gufasha Perezida wa Repubulika guhindura imyimvire y’abaturage baharanira icyabateza imbere.

Perezida Kagame yakiranye iyi nka ibyishimo byinshi cyane ashimira abaturage ba Kinazi kuba bamugabiye inka.

Akarere ka Ruhango kabarirwamo inka zisaga ibihumbi 63, inyinshi muri zo ni izaturutse muri gahunda ya Girinka munyarwanda yatangijwe na Perezida Paul Kagame.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka