Ruhango: Abarwanashyaka ba PSD barasabwa gukora ibikorwa bituma bihesha agaciro

Abayoboke b’umutwe wa politike PSD mu karere ka Ruhango, barasabwa gukora ibikorwa byose byatuma bihesha agaciro ndetse bakaba intangarugero mu bandi bayoboke b’imitwe ya politike ikorera mu Rwanda.

Ibi babisabwe na Depite Mukakanyamugenge Jacqueline visi perezida wa kabiri mu ishyaka rya PSD mu mahugurwa y’umunsi umwe yamuhuje n’abahagarariye ishyaka PSD ku rwego rw’akarere n’imirenge tariki 23/03/2013.

Muri aya mahugurwa depite Mukakanyamugenge, yasabye abarwanashyaka ba PSD gushaka ibikorwa bakora bibahuza n’abandi nko guhanga udushya bibumbira mu makoperative, barwanya ibibi byose byatuma abaturage badatera imbere birimo nk’ibiyobyabwenge.

Depite Mukakanyamugenge Jacqueline asaba abarwanashyaka ba PSD mu karere ka Ruhango gukora ibikorwa bibahesha agaciro.
Depite Mukakanyamugenge Jacqueline asaba abarwanashyaka ba PSD mu karere ka Ruhango gukora ibikorwa bibahesha agaciro.

Abitabiriye iyi nama kandi bongeye kwibutswa amategeko nshingiro agenga umutwe w’abo wa politike, ndetse banasabwa gukomeza gucengeza amahame y’ishyaka PSD kugirango bashobora kongera umubare w’abayoboke kuko igihe cy’amatora y’abadepite kegereje.

Abayoboke ba PSD bitabiriye aya mahugurwa, bagaragarije abayobozi babo ku rwego rw’igihugu ingorane bagihura nazo, zirimo kuba hari uburenganzira bwabo bimwa cyangwa ntibahabwe serivise bifuza n’inzego zibanze kuko bari mu ishyaka rya PSD.

Icyakora bashima cyane inzego zo hejuru, ngo kuko iyo barenganijwe n’inzego zo hasi, iyo bazamutse hejuru babumva vuba.

Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye amahugurwa mu karere ka Ruhango.
Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye amahugurwa mu karere ka Ruhango.

Kuri iki kibazo, depite Mukakanyamugenge yabwiye abayoboke ba PSD ko abantu bakora ibyo bintu babikora ku giti cyabo ko atari Leta iba yabatumye, ngo kuko Leta y’ u Rwanda yo ifite intego yo gukorera Abanyarwanda itarebye ngo bari mu ishyaka iri n’iri.

Gusa aha yasabye aba bayoboke ko uzongera kujya ahura n’iki kibazo, ko azajya yihutira kubigeza ku buyobozi bwite bwa Leta ndetse n’ubuyobozi bw’ishyaka PSD kugirango bikurikiranwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka