Ruhango: Abarimu batatu bahagaritswe bazira guteza umutekano muke mu itorero UEBR
Sekamana Jean Damascene, Mbaruko Jean Pierre na Sebazungu Viateur bo mu iteroro rya Union des Eglise Baptiste au Rwanda (UEBR) muri paruwasi ya Mukoma mu karere ka Ruhango, bahagaritswe ku mirimo yabo y’ivugabutumwa mu makanisa bari babereye abarimu.
Icyemezo cyo guhagarika aba barimu cyafaswe tariki 14/03/2013 mu nama y’itorero bimenyeshwa abahagaritswe ko batagomba gusubira imbere y’abakirisitu, ngo keretse babanje kwandika basaba imbabazi ndetse bakanazisabira imbere y’abakirisitu ba paruwasi.
Aba barimu bahagaritswe ku mirimo yabo kuko tariki 03/03/2013, babujije pasiteri wa paruwase Mukoma Nkomeje Viateur kuyobora amateranira akaba aribo bayayobora bavuga ko uyu mu pasiteri yikubiye imitungo ya paruwasi akaba ayirya wenyine.
Nkomeje Viateur, Pasiteri wa paruwasi UEBR Mukoma, avuga ko aba barimu bagomba kubahiriza ibihano bahawe na paruwasi babyanga bagahabwa igihano cy’umugayo.
Rutayigirwa Dennis uhagarariye itorero UEBR imbere y’amategeko ku rwego ry’igihugu, avuga ko aba barimu nibatubahiriza ibyo basabwe kubahiriza, hazitabazwa amategeko.
Umwe mu barimu bahagaritswe ariwe Sekamana Jean Damascene, yavuze ko nta mpamvu yo gusaba imbazi z’uko bagaragaje ibibazo bigaragara mu itorero.
Ubwo twavuganaga na mwarimu Sekamana tariki 20/03/2013, yavuze ko ubu we na bagenzi be bagiye kwandikira ubuyobozi bw’umurenge basaba kurenganurwa.
Ikibazo cy’iri torero cyimaze imyaka igera ku 8 kuko cyatangiye mu mwaka 2005, kikaba gitangiye kujya ahagaragara muri uyu mwaka wa 2013.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Uriya uvuga ko azaguma mw’itorero ry’i Roma (catholique)
azi neza ko ryo ari shyashya !!!!!!ahubwo ubujura burakabije ni uko bafite ibyo biba ibindi bigasigara.
Cyakora Pasteur Nkomeje Viateur agiye kugira uburambe mu kutumvikana n’intama aragiye kuko no kuri Paroisse ya Kigali bigeze kumusohora; ariko kuko nk’uko bisanzwe ibyo akora abyumva kimwe n’umushumba we mukuru, aho kumuhana aramuhemba. Bigaragaye ko ari wa mwana uvuna umuheha akongezwa undi; mu gihe ahandi inkoni ikubiswe mukeba bayirenza urugo. Nibihane bareke ibyubahiro, bace bugufi icyubahiro ni icy’Imana gusa.
Birababaje kubona abashumba barya ibyagatunze intama baragiye.
Si ubwa mbere ibibazo byo kwikubira umutungo wa UEBR bivugwa ku mugaragaro, kuko no muri 2007 byarashakuje biba iby’ubusa, ubuyobozi bwikubira bwanga kuva ku izima.
Gusa niba ubutabera bukora uko ijambo ribivuga nk’uko uhagarariye UEBR ku rwego rw’igihugu avuga ko azitabaza amategeko,abagaragaje ibibazo ntibakwiye kuzira ko berekanye ukuri.
Ariko kandi, bagomba kubikorana ikinyabupfura kuko ubuyobozi buva ku Mana;si byiza guhangara uwasizwe amavuta.Ijambo ry’Imana riti"bazabarebera ku mbuto bazera" .Imana itubabarire.
Ntabwo ari imitungo yonyine yariye ahubwo uyu mu Pasteur ahungabanya n’uburenganzira bw’abakristo ahindura ibyemezo byafatiwe mu nama ya Paroisse.Kandi na Pasteur Tutayigirwa ni uko akora.
Ahaaaa!Niyo mpamvu nzaguma mu Itorero ry’i Roma (Catholique)!