Ruhango: Abarezi bemerewe kimwe cya kabiri cy’ibirarane kugirango bakomeze kwigisha
Abarimu bigisha mu ishuri ry’isumbuye rya Gitisi i Bweramana mu karere ka Ruhango bemerewe kwishyurwa kimwe cya kabiri cy’umushahara wabo, nabo basabwa gusubira mu ishuri kugirango amasomo y’abanyeshuri bigishaga adakomeza guhagara mu gihe ibibazo by’imishahara bitarakemurwa burundu.
Uyu mwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango tariki ya 27/02/2013 nyuma y’aho abanyeshuri b’iki kigo bagaragaye ku biro by’aka karere tariki ya 26/02/2013 basaba ko barenganurwa kuko bari bamaze iminsi batabona abarimu n’ifunguro.

Nyuma y’uko aba banyeshuri bigaragambya bagasohoka mu kigo bakajya ku cyicaro cy’akarere, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwakurikiranye ikibazo cyivugwa muri iki kigo, busanga ahanini giterwa n’amikoro make kuko iryo shuri nta mafaranga rifite.
Ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’ubw’ikigo, bwafashe umwanzuro w’uko abarimu bagomba kuba bishyuwe kimwe cya kabiri cy’umushara wabo mu gihe cy’icyumweru kimwe, andi akaba ashakishwa abarimu bakazayahabwa mbere y’uko ukwezi kwa 3 gushira.

Aba barimu bari bahagaritse gutanga amasomo bitewe n’uko bari bamaze amezi atanu badafata ku ifaranga. Ngo si ubwa mbere ariko iki kibazo cyibaye kuko no mu isozozwa ry’igihembwe gishize, aba barimu bari banze guha abanyeshuri amanota biturutse ku mafaranga bari batarahabwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bwibukije aba barezi ko bagomba kumenya ko barerera igihugu, bakirengagiza ibyababayeho bagakomeza akazi kaba bakihanganira gutegereza igihe bemeranyijwe.

Bamwe mu barimu twaganiriye nyuma y’iyi myanzuro bagaragaje ko nta kibazo biramutse byubahirijwe, abandi benshi ariko babwiye Kigali Today ko batabyishimiye kuko hari abarimu bagenzi babo bamaze kwirukanwa bazira ko bashatse guharanira uburenganzira bwabo igihe icyi kibazo cyari cyitaravugutirwa umuti n’inzego zirimo ubuyobozi bw’akarere.
Muvara Eric
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko se koko ko bitunvikana,amezi atanu abarimu badahembwa? ubwo se ababakoresha bunvaga babaho gute?ubwose koko bunva umurezi nkuwo yatanga ubuhe burere? njye ndunva aho guhatira abarimu gusubira mumashuri,ahubwo akarere kafunga iryo shuri abana bakoherezwa ahandi,kuko iryo shuri biragaragara ko ali non viable!!! REB yarikwiye kuhasura!!!
sasa munyumvire namwe. None se ko ministeri ifata icyemezo cyo gufunga za candidat libre, n’andi ngo atujuje ibyangombwa,ubu iri ryo hari ireme ry’uburezi rifite? AMEZI ATANU MWARIMU ADAHEMBWA!ABANYESHULI BARATANZE MINERIVALE!
uretse kubeshya, nibabaha icyo cyakabiri cy’umushahara w’ukwezi, asigaye y’amezi ane n’igice yo bazayakura he kweli? kereka nibafata "lambert" kuko simpamya ko hari ikizere cyo kuyabona, kereka niba akarere ariko kayigurije.Ese ubundi kuki batagiye kuri REB?