Ruhango: Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 batangiye gucibwa amande

Abarenze ku mabiriza yo kwirinda COVID-19 mu Karere ka Ruhango batangiye gucibwa amande yagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, ahemejwe ko ayo mande agomba kuba hagati ya 1,000frw kugeza ku 50,000frw.

Abacuruzaga utubari baciwe 50,000frw
Abacuruzaga utubari baciwe 50,000frw

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2020, ni bwo hakozwe umukwabu mu mirenge irindwi ku icyenda igize Akarere ka Ruhango, maze hafatwa abagera ku 139 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 muri bo harimo abacuruzaga n’abanywaga inzoga mu tubari.

Hanafashwe kandi abamotari, abanyonzi batwaye abantu ku magare n’abandi bagendaga mu nzira ariko barengeje amasaha yo gutaha, bose bashyirwa ahantu hamwe baraye bucya baganirizwa kandi banacibwa amande nk’uko biherutse gufatwaho umwanzuro n’Inama Njyanama y’akarere ka Ruhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yavuze ko amande yaciwe abacuruzaga utubari barindwi ari 50,000frw buri umwe, naho abandi bagenda bacibwa ajyanye n’ibyiciro by’amande yagenwe kugeza ku muturage utishoboye waciwe amande ya 1,000frw.

Habarurema avuga ko gahunda yo gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19 isazweho kandi izanakomeza noneho n’imbaraga nyinshi, kandi buri murenge ukagerwamo, nyuma yo kubigisha ibihano bigatangwa aho bibaye ngombwa.

Agira ati “Icya mbere twifuza ni uko abaturage bacu batinya icyorezo kurusha gutinya abayobozi n’inzego zi’umutekano, abaturage turabakunda kandi twifuza kubana na bo ntawe ubangamiye undi. Kubahana rero si byo dushyize imbere, ariko urenga ku mabwiriza we agomba guhanwa akabera abandi urugero”.

Bamwe mu bafashwe bavuga ko birengagije nkana amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi ko babonye isomo, bakaba batazongera kandi biyemeje kujya kubwira abaturanyi babo ko bagomba kwitwararika.

Iradukunda Eugene wafashwe nyuma y’amasaha ya nyuma ya saa tatu avuye mu kabari, avuga ko yanyweraga muri Hotel ariko akarenza amasaha akaba avuga ko atazabisubira nyuma yo kurara yicaye ijoro ryose.

Agira ati “Byabaye ngombwa ko nganira n’umuvandimwe wavuye Huye kandi nari navuye kwifatanya n’abavandimwe b’abayisilamu mu munsi mukuru mpitira aho mfata agacupa ndakererwa, ariko ubu ndashishikariza abandi bose kwirinda iki cyorezo”.

Dusingizimana Callixte wafashwe kubera kutambara agapfukamunwa, avuga ko yaguye nkana mu ikosa ariko nyuma yo kuganirizwa ku kwitwararika kuri COVID-19 yiyemeje kwisubiraho.

Abaturage basanzwe badafite ubushobozi baciwe 1,000frw
Abaturage basanzwe badafite ubushobozi baciwe 1,000frw

Agira ati “Nasabye imbabazi, kandi nshimiye kuba tuzihawe, ntabwo nzongera kugwa muri iri kosa kuko bamfashe hakiri ku mugoroba ntaha ntambaye agapfukamunwa kandi nzi akamaro kako, nari nanasanzwe nkambara ariko namaze kurenga umujyi ngakuramo”.

Amande yaciwe abantu ngo agamije n’ubundi gukomeza kwigisha kandi abahanwe bijeje akarere ko bagiye kwisubiraho kandi bakanigisha abandi, kugira ngo bamenye ko kuba icyorezo kiri kumvikana mu tundi turere no mu Karere ka Ruihango cyahagera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka