Ruhango: Abanyeshuri bo mu Ndangaburezi bakubise umuzamu bashaka gutoroka ikigo

Umuzamu w’ikigo cy’ishuri ryisumbuye Indangaburezi, Vedaste Gakumba, yakubiswe n’abanyeshuri batatu yari yangiye gusohoka mu ikigo kuko nta mpushya bari babifitite, bimuviramo kujyanwa kwa muganga.

Ibyo byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ariki 13/07/2012, ubwo bamwe mu banyeshuri bari bafite impushya zo kujya kwa muganga basohokaga ariko muri bo harimo abahungu batatu batazifite.

Gakumba w’imyaka 49, yakinguriye abafite uburenganzira bwo gusohoka, abasigaye nta mpushya bafite baba bagundaguranye nawe, bamuhirika ku rugi rumukomeretsa urutoki, undi amukubita ingumi yo mu gatuza.

N’ubwo yahise yihutira kwa muganga, Gakumba avuga ko yababajwe n’uko atabashije gufata amasura yabo yose, keretse umwe muri bo yibuka.

Philbert Uwayezu ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri iki kigo, yavuze ko bagiye gukurikirana abo banyeshuri, kugira ngo bahabwe ibihano. Yavuze ko mu bihe nk’ibi abanyshuri bategereje indangamanota zabo, biba bitoroshye kuko abenshi baba bashaka kujya kuzerera.

Bamwe mu banyeshuri bavuze ko ibi byose biterwa no kuba abanyeshuri bararangije ibizami ubuyobozi bukabangira gutaha.

Umwe muri bo ati: “None se ko twarangije ibizami, umuntu yakwicara hano mu kigo akora iki? Turi imfungwa se? ahubwo nibanareba nabi umuzamu umwe azahagwa!”

Aba banyeshuri biga muri iki kigo giherereye mu karere ka Ruhango, bifuza ko igihe ibizamini biba byarangiye bagomba kubareka bagataha, kuko kwirirwa bakingiranye mu kigo ngo bumva ari ukubahohotera.

Mu gihe kigera ku cyumwer abanyeshuri baba bategereje indangamanota zabo, usanga banyanyagiye hirya no hino mu mugi wa Ruhango, ku buryo hari abaturage babyinubira bavuga ko babateza akajagari.

Aba banyeshuri bifuza ko Minisiteri y’Uburezi ikwiye gukuraho itageko ryo guheza abanyeshuri mu bigo kandi ntacyo baba bahakora.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muri GS Indangaburezi kuva ana kera bahoze abana bahiga ari ibirara abandi bakaba indaya. Abayobozi b’ikigo bajye bareba neza hatazongera kwitwa mu Ndangabirara aho kuba indangaburezi

yanditse ku itariki ya: 14-07-2012  →  Musubize

Murakoze nange igitekerezo natanga nuko nkubuyobozi bwikigo bufata umwanzuro wicyo bajya bakorera abanyeshuri mugihe basohoje ibizamini ndumva babareka bakajya bitahira daaa???

Alias yanditse ku itariki ya: 4-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka