Ruhango: Abanyapolitike n’abanyamadini basabwe kuba umusemburo w’amatora meza
Abagize imitwe ya politike n’abahagarariye amadini mu karere ka Ruhango barasabwa kugira uruhare rugaragara mu mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 kuko bafite abayoboke benshi bagomba gukangurira kuzitabira aya mato.
Ibi bisabwe na Charles Munyaneza umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora mu mahugurwa y’umunsi umwe yamuhuje n’izi nzego zombi tariki 30/05/2013 mu karere ka Ruhango.

Munyaneza yasabye izi nzego ko zikwiye kugira uruhare rugaragara muri aya matora kuko ngo batabikoze n’ubundi ntacyo baba barimo gukorera. Yagize ati “mutagize uruhare kandi arimwe muhura n’abaturage kenshi, byatuma amatora agenda nabi kandi bikagira ingaruka mbi kubuzima bw’igihugu”.
Abitabiriye aya mahugurwa, biyemeje gusobanurira abo bari bahagarariye uko bagomba kwitwara kugirango aya matora y’abadepite azagende neza.

Harerinka Faustin ni umupasitari mu itorero rya ADPR Ruhango, yavuze ko nk’abanyamadini bagiye gukangurira abakiristu kuzitabira aya matora kandi bagatora neza batora abazabagirira akamaro.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi b’amadini burya barunvwa kurusha abandi bantu,nibagira ubushake bagafata gahunda mu materaniro bagakangurira abayoboke babo kugira igikorwa cy’amatora icyabo,bakabasobanurira ibyiza bivamo n’ubwo abanyarwanda benshi bamaze kubisobanukirwa,amatora y’abadepite azarushsho kuba meza kurusha ayashize
Abanyamadini by’umwihariko bazakorane iki gikorwa ubushake bakangurire abayoboke babo kwitabira amatora bitewe n’uburyo bavuga rikijyana ndetse bakanagirirwa ikizere.