Ruhango: Abanyamahanga barishimira ko bagiye kujya babona serivise batabonaga

Abanyamahanga bafite imirimo bakorera mu karere ka Ruhango, barishimira ko bagiye guhabwa icyangombwa cyizabafasha kubona service zimwe na zimwe batabonaga zirimo ubwisungane mu kwivuza n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ibi babitangaje tariki ya 17/03/2014 mu gikorwa cyo gufotorwa kugirango bahabwe indangamuntu. Fatuma Nakwanye ukomoka muri Uganda amaze imyaka 2 mu Rwanda akaba akorana na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu gutunganya umusaruro w’amafi.

Avuga ko byamugoraga cyane nko kuba yabona amafaranga cyangwa kuyohereza akoresheje uburyo bwa mobile money, kuba yajya muri bwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi serivise kandi yabonaga ko ari nziza.

Igikorwa cyo gufotora abanyamahanga batuye mu Rwanda bakaba banafite imirimo bahakorera, kimaze iminsi gikorerwa mu turere tw’igihugu kigamije kugira ngo bazahabwe icyangombwa gishya cyitwa resident card kimeze nk’indangamuntu ihabwa abanyagihugu.

Umunyamahanga ukorera mu karere ka Ruhango arimo gufotorwa ngo azahabwe icyangombwa “resident card” kizamufasha kubona serivise zitandukanye.
Umunyamahanga ukorera mu karere ka Ruhango arimo gufotorwa ngo azahabwe icyangombwa “resident card” kizamufasha kubona serivise zitandukanye.

Abanyamahanga bari baribaruje bagera 109 mu karere ka Ruhango, abagera kuri 65 nibo bashoboye kwifotoza, hakaba habonetse abandi 54 bibaruje bari baracikanywe bakazafotorwa ikindi gihe.

Sebutege Ange umukozi ushinzwe ubuvugizi bw’ibikorwa mu kigo cy’abinjira n’abasohoka, ku murongo waterefone yavuze ko hari abantu bagiye bacikanwa n’igikorwa cyo kwifotoza kuko batari baribaruje, ariko nabo ngo bazafotorwa kuko iyi ari gahunda izahoraho.

Ndetse akanemeza ko uzajya amara kubona icyangombwa, azajya ahita anemererwa kubona service zitandukanye mu gihugu, zirimo amabanki, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 4 )

ibi nibikwereka uko abanyamahanga bafata igihugu cyacu, baragikunze kuko kiri amahoro , umutekano ari wose, ikindi, burya uwambaye ikirezintamenya ko cyera koko, iyo mbona hari abirirwa basebya igihugu cyacu nabona ukuntu abanyamahanga baba bayiganira kuza mugihugu cyacu.

andre yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

nyaco u Rwanda rudakora ngo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda bagire ubuzima bwiza, aka niko gashya turusha amahanga kandi ntituzatezuka kuri ibi bikorwa byiza

marangara yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

Leta yatanga ibyangobwa yagira gute! aba Congomani na TZs ntibazahabwe ibyangombwa byacu kuko na leta zabo zitabibaha byujuje ubuziranenge nk’ibyacu ahubwo bajye batanga imisoro yo kutubera mu gihugu nibura 100,000 USD buri kwezi.

Murakoze.

bigabo yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

ariko U Rwanda ni igihugu kiza cyane mugihe amahanga anezezwa nokwirukana abanyarwanda ahubwo igihugu cyacu kibaha service zimwe niza’abanyarwanda ni ukuri reka mujye muba aba mbere muba mwabikoreye ikindi kiza nuko ntaronda karere gashobora kuboneka mu Rwanda ngo babe bahohotera umuntu ngo nuko yavuye aha naha.

Verite yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka