Ruhango: Abantu benshi bongeye guhurira mu isengesho ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe

Nyuma y’imyaka itatu yari ishize nta sengesho rijyanye no kwizihiza icyumweru cy’impuhwe ribera mu Ruhango, kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022 iryo sengesho ryongeye kuba.

Ni isengesho ryitabiriwe n’abakirisitu benshi baturutse hirya no hino, harimo n’abo mu bihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Uganda ndetse n’u Burundi.

Habanje guturwa igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Mbonyintege Smaragde.

Ubwo yatangizaga igitambo cya Misa, yasabye abitabiriye iryo sengesho gushaka no gukomera ku ngabire Nyagasani yabahaye maze bakayikoresha neza.

Yabahaye kandi ubuhamya buto bw’ingabire yahawe, ati:"Ubwo natangiraga urugendo rwo gusingiza Imana, nagiye mu itsinda ry’abantu basenga bitwa Abakarisimatike maze mpabwa ingabire yo gukorera Imana no kuyubaha, kubera ko nabyubashye ngaha aho ngeze kuri uyu munsi n’ubwo ngeze mu zabukuru".

Yasabye Abakirisitu kwishimira ko bongeye kubasha guteranira hamwe mu isengesho nk’iri bamwe bemeza ko riberamo ibitangaza Yezu Nyirimpuhwe akorera abana be.

Musenyeri Mbonyintege ati: "Hashize iminsi myinshi cyane tutabasha kwegerana na Yezu ngo atwigaragarize turi hamwe kubera ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19. Twese twarababaye yemwe bamwe bagira n’Uburakari, nanjye byangezeho ndababara cyane kuko hari ubwo nigeze gutura igitambo cya Misa ya Pasika ndi njyenyine n’ababikira babiri bahereje. Byari agahinda gakomeye cyane. Ariko kubera ingamba zikomeye zafashwe na Leta y’u Rwanda uyu munsi tubashije guterana ku munsi twizihizaho icyumweru cy’Impuhwe z’Imana, nimwakire Amahoro kandi muyishimire kuko Yezu yayaduhaye".

Isengesho ryo mu Ruhango ni isengesho rihuriza hamwe Abakirisitu benshi bakavuga ko habera ibitangaza bitandukanye bijyanye n’ibyifuzo bisubizwa na Yezu Nyirimpuhwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka