Ruhango: Abangavu n’ingimbi bahamya ko bafashijwe na gahunda ya Masenge na Marume
Abanyeshuri bari mu biruhuko mu Karere ka Ruhango baratangaza ko banyuzwe n’amakuru bakuye mu biganiro bahawe mu gihe cy’ibiruhuko, by’umwihariko gahunda yiswe ‘Masenge na Marume’ yo kuganiriza abangavu n’ingimbi ku buzima bw’imyororokere.
Ni gahunda abayobozi bashyizeho bagashaka ababyeyi b’abagore baganiriza abakobwa nka ba nyirasenge, n’abagabo bakaganiriza abahungu nka ba nyirarume, hagamijwe gukemura ikibazo cy’abana batitabwaho mu miryango yabo baganirizwa ku buzima bw’imyororokere kubera ko ababyeyi babo badahari, badatinyuka cyangwa batabona umwanya wo kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere.
Yadufashije Esther avuga ko kwitabira gahunda y’Intore mu biruhuko, yabafashije kumenya amakuru y’uko bakwitwara mu muryango Nyarwanda, harimo nko kwirinda gutwara inda zitateganyijwe, barushaho kwifata no kwirinda ubusambanyi igihe binaniranye bagakoresha ubundi buryo bwateganyijwe.
Agira ati, “Tujya tubona abana batwara inda batateganyije bakiri bato, ariko ubu twaganirijwe uko twakwitwara igihe cy’ukwezi k’umugore harimo kugira isuku, ariko twanaganirijwe ku ngaruka ziri mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo kubyara imburagihe no gucikishiriza amashuri”.
Uyu mwangavu ubana na nyina gusa kuko se adahari, avuga ko nyuma yo kugaragarizwa ingaruka zo kwishora mu busambanyi, agira inama bagenzi be kutishora mu mibonano mpuzabitsina, kandi akagira inama ababyeyi, kuba hafi y’abana kugira ngo ufite ikibazo abonerwe umwanya wo kukiganirizwaho.
Rukundo Diedonne avuga ko gahunda ya ‘Marume nganiriza’ yatumye babasha gusobanukirwa n’imikurire y’umwana w’umukobwa, ku buryo bamenye uko muri iyo mikurire hari abitiranyaga amakuru bigatuma bishora mu busambanyi.
Agira ati, “Iyi gahunda itaraza twabonaga hari abana batazi gutandukanya umuntu ukuze, umwangavu n’ingimbi n’uburyo baganiramo, ariko ubu namenye uko nkwiye kwitwara imbere ya buri cyiciro, kandi banadusobanuriye amategeko ahana ibyaha by’ubusambanyi ku batarageza imyaka y’ubukure, natwe tuzabibwira abandi”.
Avuga ko bamenye ibishuko by’abagore bakuze ku basore bakibyiruka bakabashora mu busambanyi, cyangwa abagabo bagashuka abakobwa b’abangavu, nyamara nk’umwana udafite nyina ubana na se gusa bisaba kwitonda cyane.
Agira ati, “Iyo wabuze umubyeyi, ushobora gushukwa n’umuntu agufatanyije n’agahunda wifitiye, ariko ubu hano tuhakuye isomo ko uramutse ushutswe n’umuntu ukurusha ubushobozi uba ubuze ejo hazaza hawe”.
Mutuyimana Charlotte ubana na nyinawabo avuga ko aba yifuza kuganirizwa akamenya icyatuma ajya mu bishuko cyangwa uko yabyirinda, ariko hari igihe atamubonera umwanya, akaba asaba ko ababyeyi bikebuka kugira ngo icyo umwana ashaka akimemenye.
Agira ati, “Iyo Ababyeyi b’abana n’abo barera bataganirijwe uko bakwitwara mu bihe by’ubwangavu n’ubugimbi, bituma ashukwa kuko nta makuru afite akaba yaterwa inda itateganyijwe, yatuma abyara imburagihe, turifuza ko batwegera bakatubwira byose dukeneye kumenya”.
Avuga ko nk’ubu atazi ibyavugirwaga cyangwa ngo bikorerwe mu rubohero, ariko ubu yabimenye akifuza ko noneho uwo babana umurera yatinyuka akamusobanurira uko byakorwaga n’akamaro kabyo mu kwita ku ndangagaciro z’urubyiruko.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukangenzi Alphonsine, avuga ko igihe kigeze ngo ababyeyi bibuke ko abana badakwiye kubaza bagenzi babo iby’ubuzima bw’imyororokere, cyangwa gukora ubushakashatsi butari ngombwa kuko ari ho hava ibishuko.
Agira ati, “Gahunda ya Masenge na Marume nganiriza, dushaka ababyeyi b’abagore bakaganiriza abakobwa, naho ababyeyi b’abagabo bakita ku bahungu, bityo abana bakababaza ibibazo bafitiye amatsiko badasubizwa n’ababyeyi babo cyangwa ababarera mu miryango”.
Mu gihe habura iminsi mikeya ngo abanyeshuri basubire ku mashuri, Akarere ka Ruhango gahamya ko gahunda ya ‘Marume na Mesenge nganiriza’ bayikuyemo amasomo yo gukomereza ibiganiro mu mashuri atandukanye, kuko byagaragaye ko abana bagifite amatsiko basubiye kwiga badashize, cyangwa hakaba hari n’abandi batanabonye uko bakurikira gahunda y’intore mu biruhuko.
Ohereza igitekerezo
|