Ruhango: Abana barasaba abatorewe kubahagararira kuzagaragaza ibyo batumwe
Abana batorewe guhagararira abandi ku rwego rw’utugari n’imidugudu mu karere ka Ruhango basabwe ko imyanya batorewe atari igihe babonye cyo gukina ahubwo ngo ni umwanya wo kugaragaza ibibazo by’abana bagihura nabyo.
Bimwe mu bibazo abana batoye bagenzi babo bifuje ku abatowe bakoraho ubuvugizi, ni abana bacyandagaye hirya no hino mu mihanda, abana bagihohoterwa n’ababyeyi babo, abana bakoreshwa imirimo ivunanye, abana bavutswa uburenganzira bwo kwiga n’ibindi bitandukanye.
Aya matora y’abana yatangiye tariki 17/08/2012 arimo kubera mu duce twose tw’igihugu, ari muri gahunda ya Guverinoma yo guha abana urubuga rwo gutangiramo ibitekerezo no kugaragarizamo ibibazo bahura nabyo.

Abakuru barasabwa kubatega amatwi ndetse bakanabafasha gukemura ibibazo abana bafite no gushyira mu bikorwa ibyifuzo baba bagaragaje.
Bamwe mu bana batorewe guhagararira bagenzi babo, bijeje ababatoye ko icyizere babagiriye kitazapfa ubusa, ngo kuko ibyo bazabatuma bazabigaragaza nta na kimwe bagabanyijeho.
Harerimana Dieu Donne watorewe guhagararira abandi bana mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango, yagize ati “nsanzwe mbabazwa n’abana bagenzi banjye mbona hirya no hino batagira kivugira, ubu na njye ni cyo gihe kugira ngo ngaragaze uruhare rwanjye mu kwita ku mwana w’umunyarwanda”.

Komite y’abana batorwa muri buri kiciro, iba igizwe n’inzego eshanu harimo perezida, visi perezida, umunyamabanga n’abajyanama babiri.
Biteganyijwe ko amatora y’abazahagararira abandi bana ku rwego rw’imirenge azaba tariki 20/08/2012, nyuma abatorewe ku mirenge bakazitoramo abo ku rwego rw’akarere.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|