Ruhango: abakozi ba kompanyi COGEELEC bahisemo gukambika ku biro by’akarere kubera kudahembwa
Abakozi 150 ba company yitwa COGEELEC yatsindiye kubaka imihanda y’akarere ka Ruhango, bamaze iminsi ine bibera ku biro by’aka karere basaba ubufasha bwo kubishyuriza nyiri kompanyi amafaranga y’amezi ane yabambuye.
Aba bakozi bishyuza uwo rwiyemeza mirimo miriyoni zisaga umunani, bavuga ko bamutegereje igihe kirekire none bari bageze aho batakibasha kwihanga, bakaba baje ku karere kugira ngo kabafashe kuri icyo kibazo.
Mugwaneza Ethienne ukaresha aba bakozi, avuga ko buri gihe uwo rwiyemezamirimo witwa Theogene Muganza, ababwira ko aza kubishyura ariko amezi ane akaba ashize atahagera.
Ibyo byabateye ubukene bwo kubura uko bitunga no kwishyura amazu bakodeshaga n’abanyeshuri bakoreraga ayo kubasubiza ku mashuri bari gukererwa, nk’uko Mugwaneza akomeza abivuga.

Twagirimana Epimaque ashinzwe imari n’ubukungu mu karere ka Ruhango, avuga uyu rwiyemeza mirimo bamwishyuye, ariko akongeraho ko nabo batunguwe no kubona abakozi bari ku karere basabwa kwishyurizwa.
Yatanze icyizere ko nibiramuka bigeze kuwa Mbere w’icyumweru gitaha batarishyurwa bazatuma kuri uwo rwiyemezamirimo.
Muganza utarahembye abo bakozi, yiregura avuga ko nawe akarere katinze kumwishyura, na macye bamuhaye yhita ayasaranganya abakozi mu mugoroba wa tariki ya 07/09/2012.
Icyakora abakozi be, bavuga ko ikibazo cyo kutishyurwa atari icya nonene, kuko n’ahandi bagiye bakorana nka za Muhanga, yajyaga kubishyura nabwo babanje kwitabaza ubuyobozi bw’akarere na Polisi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uturere natwo dukwiye kwisubiraho, dukoresha umuntu kuri pressure twarangiza kumwishyura bikaba ingorabahizi kuburyo ushobora gusanga aricyo kibazo Muganza afite. Uturere natwo dukwiye kwisubiraho tukajya twubahiriza amasezerano tuba twagiranye na ba rwiyemezamirimo kuko iyo tutayubahirije bituma nabo bananirwa kubahiriza amasezerano baba bafitanye n’abandi bakorana.
Birababaje kubona abantu basebanya bene aka kageni uyu mugabo ndamuzi ni inyangamugayo
ARIKO IYI COMPANY (COGELEEC) YAKOZE UMUHANDA GATUMBA-RUBONA MU KARERE KA NGORORERO YAMBURA ABATURAGE NANUBU BARACYAREGA MU NKIKO NDETSE N’IKIRARO CYA KIBILIRA BAKOZE CYAHISE GICIKA,KARONGI AHO YAKOZE NAHO YAMBUYE ABATURAGE,NTA BIPANDE IJYA IHA ABAKOZI BAYO! MUGANZA UMUYOBOZI WAYO AKWIYE KWISUBIRAHO KANDI N’AUBUYOBOZI BUMUHA AMASOKO BWAKAGOMBYE GUSHISHOZA BUKANABAZA AMAKURU Y’IBYO ABA YARAKZOE MBERE! Kamoso!
NJYEWE MBONA MUGANZA AKWIYE GUSHYIKIRIZWA INKIKO NI UKO AGIRA AKARIMI KEZA KABESHAYBESHYA!