Ruhango: Abakozi b’Akarere basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, abakozi b’Akarere ka Ruhango 80 bakorera ku cyicaro cy’ako Karere, basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Abo bakozi b’Akarere ka Ruhango bavuga ko bahisemo gusura iyo ngoro kubera impamvu zitandukanye nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, harimo kuba bagomba kumenya neza, bakanasobanukirwa amateka y’Igihugu, bakamenya uko igihugu cyabanje kugira abayobozi babi, bajyana Igihugu mu icuraburindi, kugeza n’ubwo kigeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi ngo ni ukureba ubwitange bwaranze ingabo zari zaratangije urugamba rwo kubohora Igihugu, zikongeraho inshingano zo guhangarika Jenoside mu bikoresho bikeya, mu bushobozi bukeya, mu bumenyi budahambaye, ndetse n’umubare utari munini, ku buryo ayo mateka yaba isomo mu mirimo abakozi b’Akarere ka Ruhango bakora uyu munsi, bagamije iterambere ry’Igihugu kuko ari cyo basabwa.

Meya Habarurema ati “Urugamba rwo kwibohora (liberation) ntabwo rujya rurangira, burya rurakomeza, iyo wihaye kuruhagarika, ugira ibibazo. Rurakomeza ariko rukagenda ruhindura uburyo rurwanwamo. Aha rero, abakozi b’Akarere nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze urugamba…, basobanukiwe icyo bakora, bakagenda bahuza iby’urugamba n’akazi ka buri munsi barimo bakora, kandi byagaragaye ko umutima wabo, imikorere, irahinduka byanze bikunze yiyongera, n’ubundi basanzwe bakora neza cyane, ariko buri gihe tuba dufite icyo kongeraho”.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens

Nubwo mu myaka yashize hari ibibazo bitandukanye byakunze kuvugwa mu bakozi b’Akarere ka Ruhango,harimo kudahuza hagati y’abakozi, ariko ibyo ngo bifatwa nk’imbogamizi zibaho ku rugamba, ariko zitabuza urugamba gukomeza.

Meya Habarurema ati “Buriya abantu iyo barimo barwana urugamba cyangwa se bari mu gikorwa runaka, ntabwo wavuga ko bakigeraho ijana ku ijana nta mbogamizi ibayeho. Ntabwo navuga ko abakozi b’Akarere ka Ruhango bari gukora ijana ku ijana hatajemo akantu kababangamira, bakagakuramo, bakagakosora bagakomeza…”.

Mukaburanga Florida, umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero n’ubukangurambaga rusange bw’abaturage, avuga ko gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside bifite akamaro gakomeye, kuko byuzuza ibyo bumvaga mu biganiro, bakabona uko byagenze.

Mukaburanga Florida avuga ko nyuma yo kubwirwa amateka y'iyi ngoro, bagiye kurushaho kunga ubumwe mu kunoza inshingano kuko abishyize hamwe nta kibananira
Mukaburanga Florida avuga ko nyuma yo kubwirwa amateka y’iyi ngoro, bagiye kurushaho kunga ubumwe mu kunoza inshingano kuko abishyize hamwe nta kibananira

Yagize ati “Hari icyo bizongera ku musaruro wabonekaga mu Karere mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, kuko icya mbere amateka ari ahangaha tubonye, atweretse ko abishyize hamwe nta kibananira. Aya mateka aragaragaza urugendo rurerure rwakozwe kugira ngo igihugu kive mu mwiryane, kive mu ngengabitekerezo y’amoko yo guheza bamwe, abantu bashyire hamwe babohore Igihugu. Aha ni urugero rwiza tugomba gukurikiza natwe, tukongera ku ntambwe twari tumaze gutera, tukongeraho ibyo tuboneye aha, tukubaka Akarere kacu kandi natwe tukiyubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Good, gutsinda ni ishema kandi ni intego ya Ruhango. Ibi ni byiza

NAMBAJIMANA Francois yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka