Ruhango: Abakozi 12 barahiriye kuzuza inshingano z’akazi ka Leta

Nyuma y’amezi atandatu abakozi bemejwe n’inama njyanama y’akarere ka Ruhango bari mu igeragezwa ry’akazi, kuri uyu wa Kane tariki ya 14/11/2013 nibwo barahiriye ko babaye abakozi bemewe na Leta.

Twahirwa Jean Marie, umwe mu bakozi barahiriye kuzuza inshingano za leta mu karere ka Ruhango
Twahirwa Jean Marie, umwe mu bakozi barahiriye kuzuza inshingano za leta mu karere ka Ruhango

Amaze kwakira indaharo z’aba bakozi, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yababwiye ko abakiriye mu kazi ka Leta, gusa abasaba ko indahiro barahiye batagomba kuyisigaho aho.

Yagize ati “Mugomba kumenya ko indahiro ku bakozi ba Leta ari ngombwa, ikaba inshingano ndetse ikaba ari n’igihango. Ntihakagire uyikora nk’umuhango gusa, ahubwo ubikora agomba kubikora abikuye ku mutima kandi azirikana ko ahawe ubutumwa n’igihugu.”

Nyuma y'indahiro, umuyobozi w'akarere yahaye abakozi bose ikaze mu kazi bazakorera mu Ruhango.
Nyuma y’indahiro, umuyobozi w’akarere yahaye abakozi bose ikaze mu kazi bazakorera mu Ruhango.

Uyu muyobozi yijeje aba bakozi bashya ko ubuyobozi bw’akarere buzababa hafi igihe cyose bazaba bagaragaje imbogamizi zabangamira akazi bashinzwe. Yababwiye ariko ko nabo basabwa kuzuza neza inshingano bahawe, bagafasha abaturage b’akarere ka Ruhango n’abandi bazabagana bose kubona serivisi nziza zigenwa n’amategeko.

Jean Marie Twahirwa ashinzwe imisoro n’amahoro mu karere ka Ruhango, ni umwe muri aba bakozi barahiye. Akimara kurahira yavuze ko iyi ndahiro imushimishije cyane kuko ngo igiye gutuma akora akazi ke neza kurushaho. Ati “Yewe ndumva nezerewe kuba niswe umukozi wemewe na Leta. N’ubundi nakoraga, ariko ubu bigiye kuba akarusho kuko mbona mpawe izindi mbaraga ntagiraga.”

Abakozi basanzwe bakorera mu Ruhango bari baje kwakira indahiro za bagenzi babo
Abakozi basanzwe bakorera mu Ruhango bari baje kwakira indahiro za bagenzi babo

Aba bakozi 12 baje biyongera ku bandi bakozi b’akarere 213 basanzwe bakora, kugeza ubu akarere ka Ruhango kakaba kabarirwamo abakozi 225.
Umukozi wa Leta ukora mu karere, yemererwa kurahira nyuma y’amezi 6 amaze kwemezwa n’inama njyanama, indahiro yabo ikakirwa n’umuyobozi w’akarere nk’uko bitangazwa na Kambayire Annonciata umunyabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka