Ruhango: Abakoresha barasabwa kubahiriza ibyo umukozi agenewe
Abakoresha bo mu karere ka Ruhango barasabwa kubahiriza amabwiriza agenga umukozi, nk’uko babisobanuriwe mu mahugurwa y’umunsi umwe, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09/03/2012, agamije kubasobanurira itegeko ry’umurimo.
Muri aya mahugurwa yateguwe na minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, abayitabiriye basabwe kubahiriza n’iteka rya Minisitiri w’Intebe rirebana no kurengera abana bakoreshwa imirimo y’agahato n’abakora imirimo itajyanye n’imyaka yabo.
Nsengumuremyi Pascal, umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Ruhango, avuga ko hari bigo bimwe na bimwe usanga byirengagiza itegeko rigenga umurimo ugasanga bibangamiye abo rikwiye kurenganura.
Avuga ko muri aya mahugurwa bagaragarije abitabiriye amategeko agenga umukozi n’agenga umukoresha, ku bw’ibyo arizera ko nta mukozi uzongera kuvutswa uburenganzira bwe.
Bimwe mu byo bagomba kubahiriza harimo gukoresha umukozi ufite amasezerano kandi hakubahirizwa ibiyakubiyemo, itegeko rirebana no kubahiriza amasaha y’akazi n’ibindi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|