Ruhango: Abakirisitu basaga 300 biyemeje kwipimisha bakamenya uko bahagaze
Abanyamadini batandukanye bo mu karere ka Ruhango, biyemeje gufata icyemezo cyo kwipimisha agakoko gatera SIDA bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze. Bakauga ko bizabafasha gukomeza umurimo w’Imana bawukorana imbaraga.
Abapasiteri bagize Urugaga rw’amatorero mu Ruhango, bavuga ko bari mu gikorwa cyo gupimisha abakirisitu babo, bakamenya uko bahagaze kuko kutipimisha basanze harimo n’ubujiji.
Babitanagarije mu gikorwa uru rugaga rwari rufatanyijemo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guhuza ibikorwa byo kurwanya SIDA “CDLS”, cyabaye kuwa Kane tariki 08/11/2012, cyari kigamije gupimisha abakiristu kugira ngo ibyo bakora babikore bazi uko ubuzima bwabo buhagaze.
Pasiteri Manace w’itorero ry’aba Methodist wabimburiye abandi mu gikorwa cyo kwipimisha ku bushake, yavuze ko umukirisitu ashobora kutagwa mu bishuko by’ubusambanyi ariko bamaze kumenya ko sida ishobora no kwandurira ahandi.

Agahamagarira abakirisitu bose n’abandi Banyarwanda kwipimisha bakabaho ariko bazi uko ubuzima bwabo buhagaze. Ati “ Twe nk’abapasiteri b’amatorero, tugiye guhamagarira abakirisitu bacu kwipimisha SIDA kuko twasanze byaba ari ubujiji kuba utazi uko uhagaze”.
Abakiristu nabo bavuga ko kwipimisha bakamenya uko bahagaze basanze ari ingirakamaro, bakaba biteguye guhindura imyitwarire nyuma yo kwipimisha.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wumgirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jolie Germaine Mugeni, avuga ko icyo gikorwa bagiha agaciro nk’ubuyobozi, kubona abanyamadini bafata iya mbere bakajya kwipimisha.
Urugaga rw’abanyamadini mu Ruhango rufanyije na CDLS, bavuga bashaka kongera umubare w’abakiristu bipimisha ku bushake bakarenga 300.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|