Ruhango: Abakandida ba RPF ikibajyanye mu nteko kizagaragarira mu bikorwa

Abakandida b’umuryango wa RPF-Inkotonyi mu karere ka Ruhango barizeza abaturage ko nibaramuka batowe bagahagararira Abanyarwanda mu nteko, ngo ikizaba kibajyanye bazakigaragariza mu bikorwa.

Ibi byagaragajwe na bamwe mu bakandida bane batorewe mu matora yabaye tariki 14/07/2013 yari agamije guhitamo abagomba guhagararira RPF mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013.

Mu bakandida 12 biyamamarije gutorerwa kujya mu nteko ishingamategeko, 4 nibo batowe harimo abagabo babiri aribo Murara Jean Damascene wagize amajwi 317 wari usanzwe ari umudepite na Rusanganwa Theogene wagize amajwi 178 usanzwe ari muri njyanama y’akarere ka Ruhango.

Mu bagore hatowe Nyirabagenzi Agnes n’amajwi 259 wari usanzwe ari umudepite na Mukakarera Monique watowe ku majwi 185 akaba yari muri njyanama y’akarere ka Ruhango.

Mu migabo n’imigambi yabo bagejeje ku bagize inteko itora yari yitabiriwe n’abantu bagera hafi kuri 446, abatowe bagaragaje ko hari byinshi bamaze gukora mu kubaka igihugu kandi ngo urugamba ruracyakomeza.

Bavuga ko nibaramuka bagiriwe ikizere bakagera mu nteko ishinga amategeko, bazibanda mu bikorwa kuko umuryango bahagarariye ushishikajwe no gukora aho guhera mu magambo. Mu bizibandwaho cyane akaba ari uguharanira iterambere ry’Abanyarwanda kandi ryihuse.

Abaturage bo basaba abadepite bazatorerwa kujya mu nteko ko bagomba kujya bibuka ababatoye bagasubira inyuma bakumva ibibazo byabo, ngo kuko akenshi byagiye bigaragara ko iyo abadepite bamaze kugera mu myanya batorewe batongera kwibuka ababatumye kubahagararira.

Biteganyijwe ko amatora y’abadepite agomba kuba tariki 16-18/09/2013.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka