Ruhango: Abagore ntibakeneye gusubizwa mu bikari kandi Kagame yarabibakuyemo
Abagore bari mu nzego zitandukanye mu karere ka Ruhango, baravuga ko bagikeneye Kagame, kuko bafite impungenge ko baramutse bamubuze bakongera bagusubizwa mu icuraburindi yari yarabakuyemo.
Aba bagore bavuga ko Kagame yabakuye mu bikari aho bari abashumba b’ihene n’indi mirimo ivunanye, nabo bakagira ijambo mu bandi bakavugira ahagaragara ubundi nta handi byigeze biba.
Babitangaje kuri uyu mbere tariki 3 Kanama 2015, ubwo bahuraga n’abadepite bayobowe na Byabarumwanzi Francois, aho batangaga ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo ya 101.

Abagore mu gutanga ibitekerezo kwabo, bagaragazaga ko ubu babayeho neza kuva aho perezida Kagame atangiriye kuyobora Abanyarwanda, ariko bafite impungenge ko aramutse avuyeho bakongera bagakandamizwa.
Mukarusagara Bernadette avuga ko azi neza aho yavuye kubera imiyoborere myiza ya perezida Kagame, ubu akaba atifuza kuhasubira, akaba yasabye abadepite ko ingingo ya 101, yavugururwa Kagame agahabwa kuyobora igihe cyose, kugeza agaragaje ko imbaraga ze zishize.

Mukarusagara kimwe n’abandi bagore, akaba yiyemeje ko we yiteguye kuzahora atora Kagame igihe cyose azaba agishobora kwiyamamariza umwanya w’ubuperezida.
Depite Byabarumwanzi Francois, akaba yijeje abagore ko bafite uburenganzira busesuye ku itegeko nshinga, ko ubu barimo gukusanya ibitekerezo by’abaturage, nyuma bakazabagezaho imyanzura yafashwe n’abadepite.

Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ICYONIFUZA,NUKOMWAGERA,NOMUCYARO