Ruhango: Abagore bagaragarije FFRP ko nyuma y’imyaka 20 bamaze kwigira

Ikiganiro abagore bari mu myanya itandukanye mu karere ka Ruhango bagiranye n’ihuriro ry’abagore bari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda “FFRP” tariki ya 05/08/2014, bagaragaje ko mu myaka 20 abagore batinyutse bakaba bafite aho bamaze kwigeza, ndetse bakanaharanira kuzamura bagenzi babo bagifite imyumvire ikiri hasi.

Ni mu kiganiro ngaruka mwaka cyatangijwe n’ihuriro ry’abagore mu nteko ishinga mategeko cyatangiye mu mwaka 2011, hagamijwe kugirango abadepite bajye bamanuka bungurane ibitekerezo n’ababagiriye ikizere bagatorwa, nk’uko twabitangarijwe na Depite Izabiriza Mediatrice visi perezida wa FFRP.

Abagore bari bitabiriye iki kiganiro, bagaragarije abagize iri huriro, ko nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rw’ibohoye nabo bafite aho bamaze kwigeza.

Iribagiza Azela yitabiriye ibi biganiro aturutse mu murenge wa Mwendo, akora akazi k’ubuhinzi bwa kijyambere akabuvanga no kubumba amategura, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatinyutse gukorana na banki kugeza aho aguze imodoka ya Fuso.

Abagore barishimira aho bamaze kwigeza ariko bagasabwa kuzamura bagenzi babo.
Abagore barishimira aho bamaze kwigeza ariko bagasabwa kuzamura bagenzi babo.

Iribagiza kimwe na bagenzi be bamaze kwiteza imbere, agira ati “ibi byose kubigeraho tubikesha Leta y’Ubumwe yo yemeye ko umugore nawe agira ijambo. Bitandukanye na Leta zindi aho umugore atemererwaga kujya mu nama, wanabaza umugabo wawe ibyavugiwe muri iyi nama, akakubwira ngo ibyo ntibikureba ni iby’abagabo”.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine , avuga ko nubwo hari abagore bamaze kwiteza imbere, hari abandi bakiri mu bukene, akabasaba ko bakwiye kwigira ku byo bagenzi babo bamaze kugeraho.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko, ubuyobozi nabwo buticaye, kuko abagore bakigaragara munsi y’umurongo w’ubukene bagenda bashyirirwaho gahunda zitandukanye, zirimo kwibumbira mu makoperative, amatsinda hagamijwe kugirango nabo bazamukane n’abandi mu iterambere ry’igihugu.

Depite Izabiriza Mediatrice visi perezida w’ihuriro ry’abagore bari mu nteko, ari nawe wari uyoboye iki kiganiro, yabwiye abagore bahagarariye abandi, kwiyumvamo ko ari aba mbere mu guharanira iterambere ry’abagenzi babo.

Ati “twabwiye aba bagore bahagarariye abandi ndetse n’abandi b’icyitegererezo, ko aribo badepite bibanze bari hariya, bafite inshingano nyinshi bagomba gushyira mu bikorwa, ahubwo twe bakadukeneraho ubwunganizi”.

Ibiganiro nk’ibi bihuza abagore bahagarariye abandi, bizajya biba buri mwaka, icy’uyu mwaka kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Abagore turi mu myanya ya tuma twihutisha iterambere ry’igihugu”.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

uburinganire bw;abagabo n;abagbao bwatumye hari intambwe iterwa n;abagore mu kwigira aho bahwe ijambo maze bakaba bakataje imbere

mugemana yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka