Ruhango: Abafatanyabikorwa biteguye kuziba icyuho cy’inkunga yahagaritswe

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango JADF, baratangaza ko biteguye kugira uruhare mu kuziba icyuho cy’inkunga z’amahanga zahagaritswe, kugira ngo umuturage wafashwaga atahahungabanira.

Bitangajwe mu gihe hari imwe mu miryango y’abafatanyabikorwa yahagaritse ibikorwa, kubera ko yakoreshaga amafaranga yatanzwe ku nkunga z’Ububiligi zahagaritswe, cyangwa iyakoreshaga amafaranga ya USAID nayo yahagaritswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere bitabiraga imurikabikorwa rigamije kugaragariza abaturage ibibakorerwa, umwaka w’ingengo y’imari 2024-2025, hari bamwe mu bafatabyabikorwa batagaragaye bagera kuri batanu, kubera ko amafaranga bakoreshaga yahagaritswe, ariko ku bandi ngo biteguye gukorana n’Akarere hakarebwa icyakorwa ngo umuturage atahahungabanira.

Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Ruhango Rinziziki Damien avuga ko bakoze inama n’Akarere, bakareba uko Abafatanyabikorwa bakoraga ibikorwa bisa mu Murenge bakwihuza bakareba ibyaburaga, ngo imishinga yatangijwe isozwe, cyangwa abandi bakoreraga aho imishinga yahagaze bakarushaho kwigisha abaturage kuziba icyuho cy’ibibura.

Agira ati, "Ni ugukaza ingamba zo kwegera umuturage ukamugira inama ubushobozi afite yakongererwa ubundi nawe ibisigaye akabyikorera, abasanzwe bakora ibisa bazishyira hamwe bagire abo basagurira, tunareba uburyo abaturage bahugurwa uko barushaho kwihaza".

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko uruhare ry’abafatanyabikorwa rwatumye ibipimo by’imibereho y’abaturage izamuka, nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ibarura ry’abaturage rya buri myaka itanu ku mibereho ACV, aho Akarere ka Ruhango kaza ku mwanya wa karindwi, naho ibipimo bya RGB bikagaragaza ko kazaza ku mwanya wa gatanu mu miyoborere.

Agira ati, "Imibare niyo yivugira abafatanyabikorwa batumye ku bufatanye bwabo tugera ku bipimo byiza, kandi bizakomeza kuko nk’ubu mu baturage 8.000 bari bari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije, nibura abagera mu 4.000 bamaze kugera ku bikorwa bibakura mu bukene (graduation).

Asaba abafatanyabikorwa gukomeza kurangwa no guhanga udushya, kandi bakatugeza ku baturage mu rwego rwo gukomeza kubereka inzira yo kwiteza imbere.


Abitabira imurikabikorwa bunguka iki?

Niyomugabo Vedaste avuga ko kwitabira imurikabikorwa bituma uwakoze neza yigaragaza neza, kandi bituma abaturage baza kureba ibyo abandi bakora bakungukiramo ubumenyi, kandi ko n’uwakoze nabi agira umwanya wo kugira ibyo akosora no kwigira ku bandi.

Agira ati, "Nk’ubu twabonye uko abafatanyabikorwa bakoze uburyo bwo gukangura ubwonko bw’umwana akazabasha kwiga agatsinda neza, twanize uburyo abantu bakuhira bakoresheje utumashini ku buso butoya, n’uburyo umuntu yakorora inkoko zitanga umusaruro mwiza mu gihe gito, byose kubera imurikabikorwa".

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango umwaka w’ingengo y’imari 2024-2025, bakoresheje Ingengo y’Imari y’amafaranga y’u Rwanda ingana na miliyari esheshatu, mu bikorwa byagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage mu buzima no mu kwiteza imbere, no guhanga udushya.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka