Ruhango: Abacuruzi badasukuru imbere y’aho bakorera bagiye guhagurukirwa
Abakora imirimo y’ubucuruzi mu mujyi wa Ruhango bahawe iminsi ine yo kuba barangije gutunganya imbere y’aho bakorera mu rwego rwo gusukura umujyi bita ibyo bagafungirwa ibikorwa byabo bakajya bakora aruko bakoze ibyo basabwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko hashize igihe butanze amabwiriza ku bantu bakorera mu mujyi cyane cyane ku mihanda nyabagendwa ko bagomba gutunganya imbere y’ibikorwa byabo bahasasa amabuye, za pave n’ibindi bigaragaza ubwiza bw’umujyi.
Ibi byashimangiwe n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier tariki ya 19/02/2014 mu kiganiro yagiranye n’abakorera muri uyu mujyi.
Yagize ati “dore hashize igihe tubandikiye ko mugomba gutunganya imbere y’aho mukorera imirimo yanyu, ariko ntabyo muri gukora. Tubahaye guhera uyu munsi kwa mbere tuzaza tubafungira.”

Uretse isuku igaragara imbere y’ahakorerwa ubucuruzi, abafite za bar na restaurant nabo basabwe kwita ku isuku y’aho bakorera.
Mu rwego rw’umutekano basabwe kujya batanga raporo muri polisi buri gitindo bagaragaza abantu baba bacumbikiwe ndetse bakanagura za kamera, zizifashishwa mu gucunga umutekano.
Abacuruzi bo bakaga ko impamvu batihutiye gukora ibyo basabwe ari ukubera ikibazo cy’amikoro, kuko muri ibi bihe ngo bahuye n’ikibazo cyo kutagira abakiriya bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko mbona hari bantu bakuru bifata nkimpinja ugasanga umuntu akoreye ahantu umwaka wose ariko ntashobora kuhanyuza at least n’umweyo ngo utwatsi duhari adukureho cg se ahatunganye ahashyira nk’amabuye akashyire nk’udu pave erega nimbere yiwawe, kandi numukiriya nawe agira ishema yo kwinjira ahantu heza, ngo AKEZA KARIGURA, babafungire , ibyo nukurera umuco wo kudahana