Ruhango: Abacururizaga muri santire ya Gitwe birukankwe aho bakoreraga
Nyuma y’aho itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi rifatiye ikemezo cyo guhagarika agasoko kakoreraga mu isambu y’iri torero, abahakoreraga baratakambira Leta ngo ibashakire aho bakorera kugirango bashobore gutera imbere.
Iyi santire ya Gitwe iherereye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, irimo gukura umunsi ku wundi bigatuma abantu benshi baturuka hirya no hino baza kuyituramo ahanini bakurikiye ibikorwaremezo biharangwa, nk’amashuri, amavuriro n’ibindi.
Iyi samtire ituwemo n’abantu batandukanye kandi bose batanganya amikoro n’ubushobozi. Abaturage bamwe bihangiye umurimo wo gucuruza ibicuruzwa nkenerwa buri munsi mu rugo nk’imboga zo guteka.

Benshi no mu bayoboke b’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ari naryo niri isambu iryo soko rwakoreragamo ntabwo bishimiye icyi cyemezo bafatiwe n’ubuyobozi bw’itorero nabo babereye abakirisitu.
Umwe yagize ati:”n’ukuri birababaje cyane kubona itorero ryakaturwanyeho ariryo rifata iya mbere mu kutubuza amahoro n’imibereho myiza yacu, ubu kandi igisekeje ejo bazatwaka imigabane n’amaturo kandi batubujije ko twikorera!, Leta yarikwiye kudushakira aho dukorera rwose, nah’ubundi imiryango yacu irababaje pe!”.
Ubutaka birukanweho nta gikorwa na kimwe kiburiho, ahubwo bahisemo kuhazitira ngo hatagira umucuruzi wibeshya ngo ahagaruke. Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’itorero ngo bugire icyo budutangariza kuri telefoni igendanwa ntibyadukundira.

Haba ku ruhande rw’abacururiza muri aka gasoko ndetse n’abahahahira, bararira ayo kwarika basaba Leta ko yabarwanaho ikabashakira uburyo yababonera aho gukorera kuko iri soko ryari rifitiye akamaro kanini abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere, Twagirimana Epimaque, avuga ko njyanama y’akagari iri soko riherereyemo ikwiye kwandikira akarere ibasabira ikibanza cyo gukoreramo.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|