Ruhango: 32 bamaze gutabwa muri yombi bazira gutoroka TIG

Mu cyumweru cyahariwe gusoza Inkiko Gacaca, abantu 32 bamaze gutabwa muri yombi mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango kuko batorotse imirimo nsimburagifungo (TIG) batayirangije.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira buvuga ko muri aba 32 ngo bwasanze abagera kuri 21 aribo batararangiza ibihano Inkiko Gacaca zabakatiye naho abandi bo ngo bari barabirangije gusa bari batarahabwa ibyemezo by’uko basoje iyi mirimo nsimburagifungo.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri station ya polisi ya Kabagari mu karere ka Ruhango mu gihe bategereje gusubizwa muri TIG; nk’uko bisobanurwa n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira, Uwimana Ernest.

Uwimana avuga ko iyo aba bantu batorotse TIG, abacitse ku icumu bakababona bidegembya bituma bongera agahinda k’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Bitagenyijwe ko imirimo y’Inkiko Gacaca izasozwa tariki 18/06 2012. Imanza zizaba zarasigaye Gacaca itabashije kurangiza, zizaburanishirizwa mu nkiko zisanzwe.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka