Ruhango: 2024 ishobora kurangira ntawe ukivoma ibiziba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bashobora kubona amazi meza bagatandukana no kuvoma ibirohwa n’ibiziba.

Hari gusiburwa imiyoboro yari yarashaje ngo yongere kugeza amazi mu mavomo rusange
Hari gusiburwa imiyoboro yari yarashaje ngo yongere kugeza amazi mu mavomo rusange

Ubuyobozi buvuga ko hari imishinga minini yo kugeza amazi meza ku baturage nk’uko biteganyijwe mu cyerezo cy’Igihugu, hakaba n’imishinga mito yo kwagura imiyoboro y’amazi no gusana ishaje kugira ngo amazi atangire kugera ku baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko hatangiye imirimo yo gusana imiyoboro itatu no kubaka umuyoboro mushya izuzura nibura abaturage 72% bafite amazi meza.

Imiyoboro yatangiye gusanwa ni uw’isoko ya Mugogo mu Murenge wa Byimana ureshya na kilometero 4,6 n’uwa Nyamyishywa-Mbuye- Buhanda mu Murenge wa Kabagari na Bweramana ureshya na kilometero 14.6 yose ikazatwara miliyoni zisaga 57 z’Amafaranga y’u Rwanda, bikaba biteganyijwe ko imirimo izarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2021.

Amatiyo atwara amazi yarashaje ku buryo amazi yari asigaye atemba mu mibande
Amatiyo atwara amazi yarashaje ku buryo amazi yari asigaye atemba mu mibande

Agira ati “Ikibazo dusigaranye ni icyo mu Murenge wa Ntongwe ku Mayaga ariko na ho hari umushinga wo kuhageza amazi meza mu mwaka utaha ku buryo hari icyizere cy’uko abaturage bose bazaba bafite amazi meza muri 2024 nk’uko icyerekezo cy’Igihugu kibiteganya.”

Abaturage bategerezanyije amatsiko amazi meza

Abaturage bo mu Murenge wa Byimana muri Ruhango bavuga ko bategerezanyije amatsiko menshi amazi meza kuko mu mibereho yabo yose bakoresha amazi y’umugezi utemba wa Kiruhura, bashaka amazi yo kunywa bakajya gukonoza ikigega ku ishuri riri aho hafi.

Umwe mu baturage yagize ati “N’ubu turasamba dushaka utuzi tuzima ariko ntatwo, mu buzima bwacu bwose ni ayo mazi tuvoma, ntabwo twizeye ayo mazi meza kuko ngo baracyari gukora mu isoko, tuzabibara tubibonye, njyewe nigeze no kurwara indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi, turifuza ko natwe baduha amazi”.

Nsabimana Callixte avuga ko abavomaga amazi aturuka ku isoko ya Mugogo bavuga ko imiyoboro yari yarangiritse ku buryo amavomo yabo yari amaze igihe yarakamye amazi akaba yari yaragiye mu mibande ariho abaturage bayafatira mu biziba.

Agira ati “Amatiyo yari yarashwanyaguritse amazi atemba mu mibande twavomaga ibiziba inka zashotsemo abantu bakandagiyemo ugasanga inzoka zitumereye nabi ariko amavomo agiye gushyirwa hafi y’aho umudugudu wacu bawushyize tuzatura hafi y’amazi kandi turizeye ko tuzayabona”.

Amavomo yagezaga amazi ku baturage ntaherukamo amazi
Amavomo yagezaga amazi ku baturage ntaherukamo amazi

Abaturage basaba ko bazanashyirirwaho uburyo bwo gukurura amazi mu ngo zabo ku buryo bayabona hafi, ubuyobozi bukaba buvuga ko ibyo bizakorwa hubahirizwa ibiciro bisanzwe bya WASAC naho abavoma ku mavomero rusange bakaba bazajya bishyura amafaranga yo gusana gusa ivomero.

Abaturage bangana na 58% by’abatuye Mu Karere ka Ruhango ni bo bagerwaho n’amazi meza, gahunda yo kubaka imiyoboro mishya no gusana ishaje ikaba iteganya ko izarangira 65% by’abaturage bose bafite amazi meza, intego ikaba ari uko muri 2024 bazaba bafite amazi.

Abavoma ku mavomo rusange bazishyura hakurikijwe ibiteganywa na komite z'amazi mu midugudu
Abavoma ku mavomo rusange bazishyura hakurikijwe ibiteganywa na komite z’amazi mu midugudu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka