Rugobagoba: Inzu y’umuturage yafashwe n’umuriro ibyarimo birakongoka
Ahagana mu masaa yine z’amanywa yo ku wa gatanu tariki 5/9/2014, inzu y’uwitwa Uwamahoro Innocent utuye mu kagali ka Kigembe umurenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi, muri senteri Rugobagoba, yafashwe n’inkongi y’umuriro. Nta muntu wayihiriyemo, ariko hahiriyemo ibikoresho byinshi.
Umuriro watwitse iyi nzu ngo waturutse mu cyumba ba nyir’urugo bararamo, ukwira mu nzu hose, ku buryo ibyinshi mu bikoresho birimo matora, imyenda, ibitanda ndetse n’inzugi z’ibyumba byakongotse.

Nyirayo Uwamahoro Innocent, atangaza ko yababajwe cyane na dipolome zahiriyemo n’ibyangombwa by’ubutaka.
Uyu mugabo uvuga ko inzu yatangiye gushya ari kubariza ku rubaraza rwa yo, ngo yatabajwe n’abaturanyi, bari bari ahitegeye icyumba yahereyeho ishya; maze akigezemo asanga nta kintu na kimwe yaramira kuko n’idari ry’inzu yose ryari ryafashwe.

Arahamya ko ugushya kw’inzu ye, guturutse ku muriro w’amashanyarazi. Ngo mbere yajyaga agira ikibazo cy’umuriro mucye, abakozi b’icyahoze cyitwa EWSA bakaza bakabikora; ariko ngo bari baramubwiye ko nibyongera azigurira ibikoresho bimugezaho umuriro.
Abaturage baje gutabara uyu muryango, ngo batangazwa n’inkongi zikomeje kwibasira amazu hirya no hino, bagasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge n’igishinzwe amashanyarazi, gushaka umuti w’iki kibazo kuko bo nta buhanga bafite bwo kumenya ibijyanye n’amashanyarazi.

Marie Josee uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|