Rugera: Bishimiye ko ibibazo byabo birimo gukemurwa
Abaturage bo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu barishimira cyane uburyo ibibazo bari bafite bigenda bikemuka muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza kwatangijwe tariki 22/09/2014.
Mukabaziga Pelagie wari ufite ikibazo cy’indangamuntu iriho izina ritanditse neza yasubijwe n’ubuyobozi ko bugiye kugikurikirana kandi bwahise bunagishinga umwe mubo bireba ku buryo bazanakurikirana bakagera mu kigo cyibishinzwe bakareba ikibazo cyabayemo. Yahawe igihe cy’ukwezi bakamubwira uko bimeze.
Abandi baturage bari bafite ikibazo kijyanye n’urugomo rwo kwangirizwa imyaka, umudugudu wasabwe gukaza amarondo kuburyo uzongera gufatwa yangije imyaka y’abaturage cyangwa yayibye azashyikirizwa inzego zibishinzwe akabihanirwa bikabera isomo abandi. Basabwe ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we mu kumucungira umutekano we n’ibye.

Ku kibazo cyo kutagira amazi ku baturage ndetse n’ikigo cy’amashuri kiri mu mudugudu wa Nganzo mu gice cy’umusozi, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yavuze ko bakoze ibishoboka ngo igice cya Nyakinama-Vunga kibone amazi.
Yabijeje ko binyuze mu buvugizi hagiye gushakishwa ko haboneka abaterankunga bafasha ibice by’imisozi muri ako gace kubona amazi dore ko abaturage bavuga ko hasanzwe imiyoboro gusa ikaba yarangiritse kubera ibiza.
Ku kijyanye n’urugomo, abaturage basabwe kujya batangira amakuru ku gihe bagakumira icyaha kitaraba ku buryo urugomo n’ibindi bijyanye narwo byacika burundu.
Mu gihe ukwezi kw’imiyoborere myiza mu Rwanda gukomeje, abaturage n’ubuyobozi bukoje kwegera abaturage mu midugudu, bukunganirana n’abaturage mu cyatuma barushaho kugira imibereho myiza n’iterambere kandi ibibazo bafite bagafatanya mu kubishakira umuti wo kubikemura.

Abaturage bavuga ko bakomeje kunyurwa n’ibikorwa muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza, basanga ari igihe kiza cyabashyiriweho kibafasha kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi no gushakira umuti ibibazo bitandukanye bagira.
U Rwanda rwatangiye uku kwezi kw’imiyoborere myiza kuwa 22 Nzeri kukazarangira kuwa 24 Ukwakira 2014. Buri muturage akaba asabwa kwiyumva muri uku kwezi kandi akagira uruhare mu bikorwa byose biganisha igihugu aheza mu rwego rwo guharanira iterambere ryacyo n’abagituye.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|