Rugengabari: Bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka kuri Perezida Kagame gusa

Abaturage bo mu Murenge wa Rugengabari, mu Karere ka Burera barifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda yahinduka kuri Perezida Paul Kagame gusa, abandi bazamusimbura bakajya bayobora manda ebyiri z’imyaka irindwi nk’uko byari bisanzwe.

Babisabye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2014, ubwo abadepite bagendereraga Umurenge wa Rugengabari mu rwego rwo gusobanurira abawutuye ibijyanye n’Itegeko Nshinga, maze mu byifuzo byabo, abaturage bakagaragaza ko bakifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.

Abanyarugengabari bifuza ko ingingo y'101 y'Itegeko Nshinga yahinduka kuri Perezida Kagame gusa.
Abanyarugengabari bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka kuri Perezida Kagame gusa.

Aba baturage babarirwa hagati ya 1000 na 2000, batangaje ko kugira ngo bakomeze kuyoborwa na we, ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka ariko kuri we wenyine. Abandi ngo bakajya bayobora manda ebyiri z’imyaka irindi.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Kuri Nyakubahwa Paul Kagame ni ntakumirwa kuri manda zose, igihe azananirirwa abe ari we uzatubwira ko ananiwe. Abandi tuzajya tubatora igihe manda zirangiye, abatugiriye neza twongere tubatore, abatakoze neza tutabatora. Abandi ni (manda) ebyiri (z’imyaka) irindwi, irindwi.”

Aba baturage bifuza ko kandi abandi bayobozi bakurikira Perezida Paul Kagame, na bo bagera ikirenge mu cye bagakorera neza Abanyarwanda.

Bakomeza bavuga ko kuba bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame ari uko yabagejeje kuri byinshi birimo “Girinka” yatumye barushaho kugira imibereho myiza; nkuko Ngendambizi Jean de la Paix abisobanura.

Abaturage bo mu Murenge wa Rugengabari bahamya ko "Girinka" yatumye barushaho kugira imibereho myiza.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugengabari bahamya ko "Girinka" yatumye barushaho kugira imibereho myiza.

Agira ati “Abanyarwanda hano murabona turakeye, tubikesha Paul Kagame…abaturage hano bose barakeye, basa neza, uku kuyaga ureba ni amata atugeraho.”

Uwineza Jean Marie Vianney, we ahamya ko Perezida Kagame yatumye bagira umutekano usesuye, ku buryo ngo bagenda nijoro ntacyo bikanga.

Agira ati “Mbere hari hari amateka mabi umuntu ntabwo yabaga yasohoka hanze bwije, habaga hari nk’ikintu cyamuhitana runaka, ariko ubungubu ijoro rirajyendwa, dufite ingabo ziturwanaho,…”

Abanyarugengabari kandi bakomeza bashimira Perezida Kagame watumye abasaza n’abakecuru bitabwaho. Aho muri gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program) bahabwa amafaranga y’ingoboka.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

murakoze bavandimwe

mijana yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

uyu musaza mumureke akomeze atwiyoborere amaze no kugira ubunararibonye

Omar yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

umusaza wacu turamwemera pee!!tuzahereza amajwi%

nitwa Theonese yanditse ku itariki ya: 26-07-2015  →  Musubize

Ngira ngo namwe murabibona! Kagame nahabwe indi Manda imwe, ariko handikwe ko n’ ubwo Manda ari 3 z’ imyaka irindwi, irindwi, iya 3 izajya ihabwa Perezida wabaye Indashyikirwa nka Kagame, abandi bajye bayobora Manda 2 nk’ uko bisanzwe! Ibi kandi byo kongezwa iya 3 bikaba ari uko abaturage babisabye Inteko, ndetse hakaba gukusanya ibitekerezo, hamwe na Referendum! Komeza imihigo Rwanda yacu!

Tuza yanditse ku itariki ya: 26-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka