Rugarama: Imodoka yamugonze akaguru ke kavunika mo kabiri

Umusore witwa Twagirumuhire ukomoka mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera ari mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo kugongwa n’imodoka ku kaguru k’ibumoso kakavunika mo kabiri.

Uyu musore ufite imyaka 23 y’amavuko yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU Delta yari ipakiye imizigo kuri uyu wa gatandatu tariki 24/03/2012 mu ma saa tanu za mu gitondo. Yamugongeye mu gasantere ka Rugarama gaherereye mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera.

Bamwe mu babonye iyo mpanuka iba bavuga ko iyo modoka yamukubise retorovizeri (retroviseur) ahita agwa hasi ukuguru kw’ibumoso gusigara mu muhanda, maze iyo modoka iguca hejuru igufa ryo ku murundi rivunikamo kabiri. Bemeza ko iyo DAIHATSU yari ifite umuvuduko mwinshi.

Ako kanya bahise bamujyana mu bitaro bya Ruhengeri kuko yari amerewe nabi; nk’uko ababonye by’iyo mpanuka babitangaje.

Uwari utwaye iyo modoka witwa Mbangukira Jean Claude ubu ari mu maboko ya polisi ya sitasiyo ya Gahunga mu murenge wa Cyanika. Mbangukira yavuze ko yavaga mu Cyanika agana mu mujyi wa Musanze aho yari guhita akomeza ajya mu mujyi wa Kigali.

Umuhanda uva mu mujyi wa Musanze ugana mu Cyanika ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda ni muto mu bugari ku buryo nta hagenewe abanyamaguru hagaragara. Usanga abanyamaguru bagendera mu muhanda wagenewe imodoka.

Iyo isoko rya Rugarama ryaremye buri wa gatandatu usanga abantu ari benshi buzuye mu muhanda ku buryo imodoka iyo zihageze zivuza amahoni menshi. Twagirumuhire nawe yagonzwe ageze hafi y’isoko.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka