Rugabano: Akagari ka Mucyimba kabaye aka mbere mu imurikabikorwa 2011-2012
Akagari ka Mucyimba ni ko kaje ku isonga mu imurikabikorwa ry’umwaka 2011-2012 ry’utugari icyenda rugize umurenge wa Rugabano, akarere ka Karongi. Uwo muhango wo kumurika ibikorwa by’umurenge (open day) wabaye tariki 12/07/2012.
Akagari ka Mucyimba kabonye umwanya wa mbere kawukesheje udushya dutandukanye turimo: kwigisha abaturage kwiterera intanga mu matungo muri gahunda ya Girinka, aho umurage yateye intanga inka ye maze ikabyara inyana 3 bityo akabasha koroza bagenzi be.
Muri gahunda ya mitiweli, akagari ka Mucyimba gafite umusaza ufite umugore n’abana 8, bose yabashije kubarihira mitiweli nta bundi bufasha.
Ikindi cyabahesheje umwanya wa mbere ari nacyo cyashimishije umuyobozi w’akarere ka Karongi, ni ukuba akagari karabashije kwikoreshereza cachet yako mu rwego rwo kujya batanga ibyangombwa byizewe cyane ko utugari twinshi mu gihugu usanga nta cachet tugira.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mucyimba, Niyikora Richard, yatangarije Kigali Today ko afite ibyishimo byinshi kuba imbaraga zabo zifite aho zibagejeje, avuga ko nubwo babaye aba mbere atagiye kwicara ngo yigaramire.

Yagize ati “Ubu tugiye gukomereza aho tugeze ku buryo niyo habaho imurika bikorwa ku rwego rw’akarere akagari kacu kafata uwo mwanya”.
Niyikora Richard yakomeje asobanura ko ibanga bakoresheje kugira ngo bereke abandi mu nsi y’ikirenge ari ugushyira hamwe nk’uko abivuga mu cyongereza agira ati “team work”, bagahana ibitekerezo kandi bakagira igihe cyo kubiganiraho no kureba ibibazo byugarije akagari kabo bityo bagafatira hamwe ingamba zifatika.
Akagari ka Gisiza ni ko kakurikiye Mucyimba kubera agashya ka koperative ikora amategura, ishyirahamwe ridoda imyenda itandukanye, kurwanya nyakatsi mu buriri batanga matela ku miryango myinshi, no guha ihene 4 imiryango itishoboye.

Akagari ka Kabuga kabaye aka gatatu nyuma yo kwerekana ibikorwa birimo guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa, gutera ibigori kuri hegitari 81, gukorera urutoki kuri hegitari 70, koroza imiryango 108 bayiha inkoko, n’indi miryango 108 bayiha inkwavu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugabano, Niyihaba Thomas, avuga ko muri rusange utugari twose twakoze neza ari nayo mpamvu twose batugejejeho impamya bushobozi, harimo izatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, izindi zitangwa n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo World Vision, ingabo na polisi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Richart abantu nkawe barakenewe cyane ko ukirimuto
komerezaho kdi bakwigireho nimwe muzehe ashaka(iterambere ryihuse)
ibi ni byiza rwose ko Abayobozi mu nzego bagira ibikorwa bitanga impinduka nziza ku baturage, abandi banyamabanga nshingwabikorwa bakwiye gukorerayo ingendoshuri akabasangiza ku ibanga akoresha, gusa mu mihigo ye y’ubutaha ashyire imbaraga mu kuringaniza urubyaro, gukoresha neza ubutaka n’indi mitungo kamere (amazi n’ingufu)