Rudatsimburwa: Nkandagiza ikirenge bwa mbere mu Rwanda mva mu buhungiro numvise ngeze muri Paradizo

Albert Rudatsimburwa ni umugabo w’imyaka isaga 60. Yavukiye mu Karere ka Nyanza ubu, akurira mu buhungiro nyuma y’uko mu Rwanda hadutse amacakubiri, ababarirwaga mu bwoko bw’Abatutsi bakameneshwa bagahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda, u Burundi n’icyahoze cyitwa Zaire.

Uyu mugabo ukomoka ku Mubiligi n’Umunyarwandakazi baje kuva i Burundi bakomereza mu Bubiligi, aho bagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’urugamba rwo kubohora igihugu.

Muri iki kiganiro na Kigali Today, Rudatsimburwa yagarutse ku mateka menshi y’urugendo rw’ubuzima bwe kugera ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko se uyu mugabo niba koko ari umubiligi kuki yibona nk.umunyarwanda w.impunzi kurusha uko yibona nk.umubiligi? Ise si umucoloni belge ? Ntiyamubyaye kumunyarwandakazi? Ubwose ntimwumva ko harimo urujijo? Kereka niba ububuligi butaramwemeraga nk.imvange yumuzungu n.umwirabura? Mfite confusion munsobanurire !

Luc yanditse ku itariki ya: 25-08-2020  →  Musubize

Baravuga ngo :"East or West,home is best".Rudatsimburwa ati : Nkandagiza ikirenge bwa mbere mu Rwanda,numvise ngeze muri Paradizo.Ariko se twaba tuzi neza Paradizo icyo aricyo?Iryo jambo rituruka mu Kigereki Paradeisos.Bisobanura "Park,Garden".Urugero,Imana yashyize Adamu na Eva muli Paradizo ya Eden.Isi yose izongera ibe Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.Ibibazo byose biveho burundu,harimo n’urupfu.Iyo Paradizo izaturwa gusa n’abantu bumvira Imana.Abakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

karegeya yanditse ku itariki ya: 25-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka