Rudasingwa ntiyahindutse ariko Gahima yarahindutse

Umuryango FPR-Inkotanyi uravuga ko Dr Theogene Rudasingwa yinjiye muri uwo muryango mu mwaka w’1990 atigeze ahinduka kuko yinjiye muri FPR avuye mu rindi shyaka ryitwaga FROLINA ryarwanyaga FPR icyo gihe bazi ko yahindutse ariko ibyo akora bigaragaza ko atigeze ahinduka.

Ibi byavuzwe na Senateri Tito Rutaremara asubiza amagambo y’abamwe mu bahoze ari abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahunze igihugu bavuga ko FPR ari ishyaka rikoresha igitugu. Asobanura ko bidatunguranye kuba babivuga ngo kuko bamwe muri bo batigeze bahinduka nubwo bo batekerezaga ko bahindutse.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Chronicles, Senateri Rutaremara yavuze ko undi utarahindutse ari Kayumba Nyamwasa nawe winjiye muri uyu muryango mu mwaka w’1990 avuye mu majyarugu y’igihugu cya Uganda. Cyakora ngo abona Gahima nk’umwe mu batangiranye na FPR yarahindutse. Ikibazo cyaje kuba ko atabaye umwizerwa mu bijyanye na ruswa no kunyereza umutungo wa Leta.

Muri iki kiganiro kandi, Rutaremara yatangaje ko FPR itigeze igira uwo iheza mu muryango. Yagize ati “FPR yakira uwo ari we wese ushaka kwifatanya nayo mu rugamba rwo kubaka umuryango n’igihugu muri rusange”. Yongeyeho ko urugamba rwo kwibohora rukenera abantu bafite ibitekerezo na gahunda bishoboye guharanira icyiza bikarwanya ikibi.

Marie Josee Ikibasumba

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka