Rubyiruko, twe twakuriye hano i Musanze nta mahirwe twagize nk’ayanyu - Minisitiri Utumatwishima

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, arahamagarira urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe Leta ikomeje kubegereza, mu gihe mu ibyiruka rye ngo batigeze bayabona.

Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah

Uwo muyobozi uvuka mu Karere ka Musanze akanahakurira, mu butumwa yageneye urubyiuruko ruvuka muri ako karere ubwo yabamurikiraga inyubako nshya, n’ibikoresho bigenewe urwo rubyiruko, yagaragaje ko urudafite umurimo rukomeje kwiyongera.

Bishobora kuba ari kimwe mu bikomeje guteza ubujura bwambura mu mujyi wa Musanze, no mu duce tuwukikije, aho abenshi bakomeje kugenda mu masaha y’umugoroba, ku bw’impungenge zo kwamburwa, abafatirwa muri urwo rugomo rw’ubwambuzi bakaba biganjemo urubyiruko.

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje impungenge ziri mu Karere ka Musanze, z’umubare munini w’urubyiruko rudafite icyo rukora.

Ati “Mu Karere ka Musanze, imibare yerekana ko mu rubyiruko rufite imyaka kuva kuri 16 kugera kuri 30, mu bagakwiye kuba bari mu murimo, 20% ntacyo bafite cyo gukora, hakaba n’icyiciro cya 30% cy’abarangije kwiga n’abandi batagiye mu ishuri, bazinduka buri gitondo, ntacyo bafite cyo gukora, ntaho bafite ho kujya”.

Ikigo cy'urubyiruko cy'Akarere ka Musanze
Ikigo cy’urubyiruko cy’Akarere ka Musanze

Uwo muyobozi, yavuze ko hari ubwo biterwa n’ubunebwe no kutabyaza umusaruro ibikorwa remezo bagezwaho na Leta, atanga urugero ku buzima yakuriyemo nk’umuntu uvuka i Musanze.

Ati “Twebwe ubwo twakuriraga hano mu mujyi wa Musanze, ntabwo twigeze tugira amahirwe nk’ayo mwe murimo kubona, gukina byari bigoye ndetse no kubona aho wigira computer byari ikibazo, ariko mwe mwahawe ikigo cy’urubyiruko kirimo ibikoresho bitandukanye”.

Arongera ati “Uzabona amahirwe yo kugana iki kigo azabasha kubona computer, ahabwe ubufasha, igihe ari mu karuhuko aze gukina, ariko bamwe muri twe nta kintu na kimwe tuzi gukina, bitavuze ko tutari dushoboye, ahubwo n’uko nta bikorwa remezo byari bihari”.

Yanenze uburyo urubyiruko rw’i Musanze rutabyaza amahirwe imyanya ishyirwa ku isoko ry’umurimo, aho usanga abandika basaba guhatana kuri iyo myanya ari bake.

Uretse inzu nshya yafunguwe ku mugaragaro, inzu zisanzwe nazo zarasanwe
Uretse inzu nshya yafunguwe ku mugaragaro, inzu zisanzwe nazo zarasanwe

Yatanze urugero ku rubuga rwitwa Tress Academy, rufasha urubyiruko rufite impano mu muziki no kuyobora ibitaramo n’ibirori, aho usanga mu basaba gukurikira iyo progaramu nta muntu w’i Musanze ugaragaramo.

Yanenze n’uburyo urubyiruko rw’i Musanze rutarimo kugaragara mu busabe, bwo kwitabira amarushanwa y’urubyiruko ya Youth Connect Awards.

Ati “Ndababwira ko Minisiteri y’Urubyiruko ifite amahirwe menshi itanga ku rubyiruko, ariko iyo turebye uburyo rubyitabira muri hasi cyane. Nk’ubu dufite amarushanwa ya Youth Connect Awards, aho uzaba uwa mbere azahembwa Miliyoni 25, naho uwa nyuma agahabwa Miliyoni imwe”.

Arongera ati “Muri abo bazitabira uzatangira umushinga tuzamugenera amafaranga yo gutangiza, ariko iyo urebye ubusabe (application) bwaturutse i Musanze, ntabwo baragera muri 30, kandi muri uyu mujyi hari abajene benshi bafite business zikiri hasi, ku buryo umuhaye miliyoni imwe yazamuka, kuki mudakora izo Application?”.

Munisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gutinyuka bagakora, kuko aribyo bizabarinda kujya mu ngeso mbi, zikomeje kuranga bamwe muri bo.

Ati “Nabashishikariza gukurikira website n’imbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Urubyiruko bakamenya amahirwe ahari, iyo ibyo tubikoze tukabikurikirana, twaba dufite akanya tunaniwe tugakina umupira. Ntabwo twabona umwanya wo kujya kunywa inzoga ngo zitumene umutwe, nta mwanya twabona wo kunywa ibiyobyabwenge, amacakubiri ntabwo yakongera kuturanga”.

Mu gutaha ibikorwa remezo bitandukanye habaye n'amarushanwa yahuje imirenge
Mu gutaha ibikorwa remezo bitandukanye habaye n’amarushanwa yahuje imirenge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka