Rubyiruko muri amizero ya Kiliziya n’igihugu - Musenyeri Harolimana

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yibukije urubyiruko Gatolika ko ari amizero ya Kiliziya, bakaba n’amizero y’igihugu, ababwira ko bagomba kwitwara neza kuko ejo heza hazaza hari mu biganza byabo.

Urubyiruko rwakoze akarasisi
Urubyiruko rwakoze akarasisi

Ni ubutumwa yatangiye muri Paruwasi Gatolika ya Nyakinama, kuri iki cyumweru tariki 20 Kanama 2023, mu muhango wo gusoza ihuriro ry’iminsi ine ry’urubyiruko (Forumu) ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, ahari hateraniye urubyiruko rusaga bihumbi bibiri ruturutse muri Paruwasi zose z’iyi Diyosezi.

Mu muhango wabimburiwe n’Igitambo cya Misa, Musenyeri Harolimana yishimiye uburyo iyo Furumu yagenze, avuga ko yubatse ubumwe n’ubuvandimwe mu bana ba Kiliziya.

Ati “Iyi forumu yagenze neza, tubishimire Imana, tubishimire n’ababigizemo uruhare bose, ku isonga Paruwasi ya Nyakinama yakiriye iyi forumu n’imiryango yakiriye neza uru rubyiruko bataha bishimye, biba n’intango yo kubaka ubumwe hagati y’abana b’Imana, kandi iyo ntango tukayizamuriraho igikorwa gikomeye cyo kubaka ubuvandimwe muri Kiliziya”.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Harolimana Vincent
Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Harolimana Vincent

Uwo mushumba, yibukije urwo rubyiruko akamaro bafitiye Kiliziya n’igihugu, ati “Muri icyizere cya Kiliziya, ejo hazaza biri mu biganza byanyu rubyiruko, muri amizero ya Kiziziya n’imbaraga za Kiliziya, muri amizero y’igihugu n’imbaraga z’igihugu, niyo mpamvu kubitaho bifite ishingiro rikomeye cyane”.

Forumu z’urubyiruko zimaze iminsi zibera muri zimwe muri Diyosezi z’u Rwanda, zirategura Forumu ku rwego rw’Igihugu itangira kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Forumu ya Diyosezi ya Ruhengeri, yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 2000 rwaturutse muri Paruwasi zigize iyo Diyosezi, hamwe n’inshuti z’iyo Diyosezi zigizwe n’urubyiruko rwo muri Diyosezi ya Kabgayi, Nyundo n’iya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Musenyeri Harolimana yibukije urubyiruko ko ari amizero n'imbaraga za Kiliziya n'igihugu
Musenyeri Harolimana yibukije urubyiruko ko ari amizero n’imbaraga za Kiliziya n’igihugu

Ku rwego rwa Leta, iyo forumu yitabiriwe n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo Umuyobozi w’akarere ka Nyabuhu, n’abayobozi bahagarariye uturere, aho mu ijambo rye Kanayoge Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze waje mu izina ry’ako karere, yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri k’ubufatanye idahwema kugaragariza inzego za Leta, ndetse no kuba ikomeje kwita ku rubyiruko, ibyo bigafasha akarere kugira urubyiruko rufite imitekerereze mizima.

Ni forumu yaranzwe n’imyidagaduro, aho Paruwasi zahataniye ibikombe mu mikino itandukanye, habaho no guhemba abatahanye intsinzi.

Ni ibihembo byateguriwe na Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe iyogezabutumwa ry’urubyiruko, iyobowe na Padiri Jean de Dieu Ndayisaba, washimwe cyane na Musenyeri Vincent Harolimana, ku ruhare yagize rukomeye mu itegurwa ry’iyo forumu.

Bagize n'umwanya wo gucinya akadiho
Bagize n’umwanya wo gucinya akadiho

Hakoreshejwe uburyo bwa Tombola, Furumu y’urubyiruko rwa Diyozeze ya Ruhengeri ya 2024, izabera muri Paruwasi ya Bumara iherereye mu Murenge wa Rwaza Akarere ka Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka