Rubingisa Pudence atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Mu gikorwa cyo gutora umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, inteko itora ihundagaje amajwi kuri Rubingisa Pudence, waturutse mu Nama Njyanama y’akarere ka Gasabo, aho na bwo yari yatowe muri iki gitondo.

Amatora yabaye kuri uyu wa 17 Kanama 2019 abera mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali.

Inteko itora yari igizwe n’abajyanama 11 b’uwo Mujyi, hakiyongeraho biro ya Njyanama y’imirenge igize Umujyi wa Kigali, ni abantu batatu muri buri murenge uko ari 35, bakaba 105, inteko itora rero ikaba igizwe n’abantu 116.

Rubingisa yagize amajwi 71. na ho Rutera Rose bari bahanganye kuri uwo mwanya agira 22.

Rubingisa asimbuye kuri uwo mwanya Marie Chantal Rwakazina uherutse kugirwa Ambasaderi.

Hatowe kandi abungirije Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali aribo:
 Nsabimana Ernest, umuyobozi wungirije ushinzwe Imiturire n’ibikorwa remezo ndetse na Umutoni Gatsinzi Nadine, umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Hatowe kandi biro y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Perezida ni Dr Bayisenge Jeannette, Vice-Perezida aba Kayihura Muganga Didace n’umwandi wabaye Baguma Rose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki hemezwa umukandida ufite antécédent juridique ntihagire uvuga kandi kandi inteko y’abadepite aricyo ishinzwe kutubera ijisho twebwe rubanda?? Why Rwanda?

Gruec yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka